RFL
Kigali

FOOTBALL: Manzi Huberto Sinceres na Rucogoza Djihad mu bakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 15 wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2019 15:59
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 haratangira imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona, imikino igomba gutangizwa n’umukino Kiyovu Sport izakiramo Musanze FC ku kibuga cya Mumena. Manzi Huberto wa Police FC na Rucogoza Djihad ni bamwe mu bakinnyi batazakina uyu munsi bitewe n’amakarita.



Manzi Huberto Sinceres ni myugariro mu mutima w’ubwugarizi bwa Police FC akaba ari umwe mu bamaze iminsi bakina ariko kuri ubu akaba yarujuje amakarita atatu y’umuhondo kuko uwa nyuma yawubonye ubwo Police FC yanganyaga na AS Kigali ibitego 2-2 hakinwa umunsi wa 14 wa shampiyona. Icyo gihe yari agushije Ishimwe Kevin.

Police FC iheruka kunganya na AS Kigali (2-2) kuri iki Cyumweru ifite urubanza rukomeye aho izaba icakirana na APR FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.


Manzi Huberto Sinceres (16) ntazafasha Police FC guhatana na APR FC

Bugesera FC iheruka kunganya na Musanze FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye i Nyamata, yakinaga idafite Nzigamasabo Steve wari wahawe ikarita y’umutuku bakira Amagaju FC ku munsi wa 13 wa shampiyona. Kuri ubu Nzigamasabo azakina umukino wa Kirehe FC ariko kandi Bugesera FC izaba idafite Rucogoza Djihad unaheruka gutsinda igitego kimwe muri bibiri binjije mu izamu rya Musanze FC, ikindi gitego cyatsinzwe na Ruberwa Emmanuel.

Bugesera FC kandi izaba idafite Samson Irokan Ikecukwu rutahizamu nawe wujuje amakarita atatu y’umuhondo. Sunrise FC izakina idafite Moussa Ally Sova kapiteni wujuje amakarita atatu y’umuhondo. Sunrise FC igomba gucakirana na Etincelles FC ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 kuri sitade Umuganda.


Rucogoza Djihad ntazafatanya na Bugesera FC guhangana na Kirehe FC i Nyakarambi

AS Kigali izakina umukino w’umunsi wa 15 idafite Murengezi Rodrigue uheruka kuzuza amakarita atatu y’umuhondo ubwo bakinaga na Police FC (2-2). Ikarita ya gatatu y’umuhondo, Murengezi yayihawe ubwo yari amaze kugusha Ndayishimiye Antoine Dominique.

AS Muhanga nayo izakina idafite Rucogoza Erissa nawe uheruka kuzuza amakarita atatu y’umuhondo ubwo banyagiraga Gicumbi FC ibitego 3-0 i Muhanga.

Dore abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 15 wa shampiyona:

1. Rucogoza Djihad (Bugesera FC)

2. Ikechukwu Irokan Samson (Bugesera FC)

3. Moussa Ally (Sunrise FC)

4. Murengezi Rodrigue (AS Kigali)

5. Rucogoza Ilias (AS Muhanga)

6. Dusabe Jean Claude (Amagaju FC)

7. Karim Patient (Kirehe FC)

8. Manzi Sincere Huberto (Police FC)

Dore uko umunsi wa 15 uteye (15h30’):

Kuwa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019

-Gicumbi FC vs Mukura Victory Sport (Gicumbi, Ntabwo uzaba)

-SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena Stadium)

Kuwa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019

-AS Muhanga vs Espoir FC (Stade Muhanga)

-Marines FC vs Rayon Sports (Umuganda Stadium)

-AS Kigali vs Amagaju FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019

-Kirehe FC vs Bugesera FC (Nyakarambi)

-APR FC vs Police FC (Stade de Kigali)

-Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND