RFL
Kigali

Jules Sentore yateguje abantu igitaramo agiye gukora ahamya ko kizaba icy'amateka ku muziki we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2019 8:36
1


Jules Sentore umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bahisemo inzira yabo ndetse urugendo rwabo muri muzika bakaruyobora mu njyana gakondo, kuri ubu yamaze gutangaza ko afite igitaramo gikomeye agomba gukorera abakunzi b'umuziki be muri uyu mwaka.



Uyu muhanzi usanzwe ari icyamamare mu bakora injyana gakondo yabwiye Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2019 afite ibikorwa byinshi, ku ikubitiro hakaza igikorwa cyo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zabimburiwe n'iyo yakoranye n'umugandekazi Irene Ntale, indirimbo bise 'Guluma' yanasohokanye namashusho yayo.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo kimwe n'izindi nyinshi uyu muhanzi ateganya gushyira hanze, yamaze gutangaza ko afite igitaramo gikomeye ari gutegurira abakunzi b'umuziki we kizaba mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2019. Aganira na Inyarwanda.com Jules Sentore yagize ati"Igitaramo cyanjye ngifite tariki 5 Nyakanga 2019 kugeza ubu natangiye imyiteguro yacyo kandi ndashaka gushimisha abakunzi ba muzika yanjye by'umwihariko abakunzi b'injyana gakondo."

Jules Sentore

Jules Sentore yeteguje abakunzi be igitaramo agiye gukora

Usibye iki gitaramo ariko kandi Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko afite ibikorwa binyuranye bya muzika aho mu minsi iri imbere azakomeza kugenda ashyira hanze indirimbo nshya mu rwego rwo gukumbuza abakunzi be n'iki gitaramo. Jules Sentore ahamya ko iki ari igitaramo cya kabiri azaba akoze ku giti cye kandi yizeye ko kizandika amateka muri muzika ye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JULES SENTORE NA IRENE NTALE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umuhoza jusel5 years ago
    Jules ndamukunda cyane nizeye ko azabikora ni mana imurinyuma natwe abakunzibe





Inyarwanda BACKGROUND