Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, Couple ya Beyoncé na Jay-Z yizihije isabukuru y’imyaka 17 bamaze bashyingiranywe.
Mu rwego rwo kwizihiza uru rugendo rwabo, amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze umubano wabo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ayo mafoto agaragaza ibyishimo bagize nk’umuryango, uko bagiye bafatanya mu muziki no mu bikorwa bitandukanye byo gufasha.
Abahanzi Beyonce na Jay-z bari kumwe nabana babo bakiri bato
Jay-Z na Beyoncé bazwiho ubufatanye bukomeye mu muziki, aho bakoze indirimbo zitandukanye zirimo "'03 Bonnie and Clyde" na "Crazy in Love." Ibi byatumye baba umwe mu miryango ifite igihagararo gikomeye mu ruhando mpuzamahanga rwa muzika.
Nk'uko byatangajwe na Vogue, umubano wabo wagiye ugera mu bihe bikomeye, harimo ibibazo bivugwa muri album ya Beyoncé yise Lemonade na Jay-Z yise 4:44, ariko bakomeje gukomera nk’umuryango.
Blue Ivy, umukobwa wabo w’imfura, yigaragaje nk’uzakomereza ababyeyi be mu muziki, aho yahawe igihembo cya Grammy abikesha igikorwa cy’indirimbo Brown Skin Girl ya Beyoncé. Impanga Rumi na Sir na bo bakomeje gukurira mu muryango w’abahanzi, bakaba bafite amahirwe yo gukurira mu buzima buzirikana ubuhanzi.
Mu gihe Beyoncé na Jay-Z bakomeje urugendo rwabo, abakunzi babo bakomeje kubashyigikira, bifuriza uyu muryango amahirwe mu mubano wabo no mu rugendo rw’ubuhanzi.
TANGA IGITECYEREZO