RFL
Kigali

Perezida wa FERWABA yasobanuye ibijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga yinjira kuri sitade

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/01/2019 13:41
0


Akenshi abakunzi, abasesenguzi, abafana, abakinnyi, amakipe n’abandi bakurikiranira hafi ibijyanye n’umukino wa Basketball mu Rwanda ntibakunze guhuriza ku ngingo imwe iyo baganira cyangwa bahana amakuru ku bijyanye n’amafaranga yinjira kuri sitade nto ya Remera iyo habaye imikino y’isibaniro ry’ibigugu (Frriday Night Derby).



Mu buryo busanzwe abantu bakurikirana siporo bazi ko ikipe yakiriye umukino runaka ariyo ihabwa amafaranga yinjiye kuri sitade nyuma ikazamenya ko igenda yiyishyurira abo yahaye akazi kuri uwo munsi byaba mu gukodesha sitade(ikibuga) mu gihe batayigira cyangwa se kuba bakwishyura abandi bantu bagize icyo babafasha muri icyo gikorwa.


Amafaranga abafana bishyura niyo atunga FERWABA

Ibi siko bimeze mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko amafaranga yose yinjiye ku mikino abikwa mu isanduku y’ishyirahamwe kugira ngo hakemurwe ibibazo bitandukanye no kuba hahembwa abakozi bose bagira aho bahurira na FERWABA nk’ishyirahamwe rigomba gutungwa n’abanyamuryango (Amakipe) nk’uko Mugwiza Desire perezida w’iri shyirahamwe yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 mu kiganiro bagiranye.

“Twaganiriye n'amakipe mu nama y’inteko rusange twemeza ko kugira ngo FERWABA ibeho nta handi yakura amikoro hatari mu banyamuryango bayo kandi ni amakipe. Imikino iraba ariko amafaranga yavuyemo ntabwo yakwishyura depenses zose FERWABA iba yakoze (Amafaranga batakaza umunsi ku wundi). Ariya mafaranga yose tubona niyo abashinzwe umutungo muri FERWABA bafunga kugira ngo abakozi bahembwe. Ntabwo wayafata ngo uyahe ikipe yasuwe”. Mugwiza


Mugwiza Desire perezida wa FERWABA yemeza ko ibyo bakoze babyumvikanyeho n'amakipe yose

Mugwiza akomeza avuga ko iyo urebye amafaranga yinjira ku mikino atari menshi ku buryo byaba byiza ahawe ikipe runaka yakiriye kuko hanavaho amafaranga yishyurwa sitade nto ya Remera bityo ayasigaye agatunga FERWABA iba igomba kubeshwaho n’abanyamuryango. Gusa ngo buryo busanzwe niko byakabayeho ko ikipe yakiriye itahana ibyavuye mu kwinjira.

“Ni ko byakagombye ariko noneho iyo urebye amafaranga ava ku kibuga usanga atari ikirenga. Ubundi sitade yuzura kur mikino ikomeye ya REG BBC, Patriots n’indi mikino, ntabwo sitade yakuzura urugero Rusizi yakinnye na IPRC kandi usanga ibyo FERWABAiba yatakaje bidahinduka. Abasifuzi bazahembwa, abakozi ba FERWABA bazahembwa, hazagurwa mudasobwa z’akazi n’ibindi. Ibyo byose ntaho byava turamutse tuvuze ko amafaranga yavuye ku kibuga ahabwa ikipe runaka. Ni ibintu twumvikanye n’amakipe kandi bo bazi mpamvu”. Mugwiza


Abanyamakuru bahawe ubusobanuro ku mafaranga yinjira kuri sitade






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND