Kigali

Benshi bahagurukiye gushyigikira Miss Algeria 2019 nyuma yo gutukwa azizwa kutagira ubwiza bukwiriye Nyampinga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:8/01/2019 6:45
2


Babinyujije ku nkuta nkoranyambaga benshi mu banyaAlgeria bagaragarije urwango nyampinga uherutse gutorwa bagaragaza ukutishimira itorwa ry'umukobwa ufite uruhu rwijimye.



Khadidja Benhamou watorewe kuba Miss wa Algeria kuri uyu wa 5 taliki 4 Mutarama 2018. Ni ibyatunguranye kuko bwari ubwa mbere umukobwa wo mu gice cy'amajyepfo ya Algeria ahatuye abanyaAlgeria bafite uruhu rwijimye (bajya gusa n'abirabura ,bitandukanye n'abandi barabu batuye Algeria) yambikwa iri kamba..

Khadidja Benhamou yahize mu bwiza abandi bakobwa 13 bari bahanganye ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa. Ibi byarakaje abatari bacye batibishimiye uyu mukobwa ukomoka mu gace k'Amajyepfo y'Algeria kazwi nkaAdrar kuko babona nta bwiza afite bukwiriye gutuma yambara ikamba.

kADIDJA

Icyakora ibindi bihumbi byiganjemo abari hanze ya Algeria byahagurukije ubukangurambaga ku mbugankoranyambaga kandi bwo gukumira ibitutsi n'imvugo zisesereza zabwiwe uyu mukobwa azira uko yaremwe.

Aba bavuga ko uyu mukobwa afite ubwiza bw'umukobwa w'umunyafurikakazi bityo abamuharabika ngo bifitemo ingengabitekerezo y'ivanguraruhu.

Kadi

Uyu yagize ati"Nshyigikiye byimazeyo Miss Algeria Khadija Benhamou wakorewe ivanguraruhu"

ok

Uyu nawe yagize ati"Sindi umufana w'amarushanwa y'ubwiza ariko njye nshyigikiye uyu mukobwa Khadidja Benhamou ukomoka i Adrar ndwanya ivanguraruhu yakorewe .Ni mwiza kandi aragaraza umugore w'umunyalgeria mu budasa bwe"

Khadidja Benhamou ,miss wa Algeria 2019 wari usanzwe ari umukozi wa resitora yo mu murwa mukuru Alger yavuze ko we adakoresha imbuga nkoranyambaga ngo amenye abo bamwanga ,ariko asaba Imana kwereka inzira nziza abatamwifuriza ikiza.

Irushanwa rya nyampinga wA Algeria ryongeye kuburwa mu mwaka wa 2013,nyuma y'imyaka 10 ryarahagaze.

Src: RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tango6 years ago
    Abaturage kavukire ba algeria na biliya bihugu bya afrika ya ruguru bose ni abirabura,bariya barabu babibye ubutaka,uyu rero ni imvange y abo birabura hamwe n abo b abazungu.biriya bihugu biba bihisha ko hatuwe n abirabura kugirango isi itamenya ko buriya bwari ubutaka bw abirabura baba bashaka kubwiyitirira ariko nyine ukuri guca mu ziko ntigushye.
  • Jumoz6 years ago
    Isi yugarijwe nikibazo cy'ubujiji cyane Ubusanzwe nta muntu uruta undi bijyanye nimiterere yinyuma furans ukaniza gusa ku myumvire n'imyitwarire aribyo binagaragaza Ko uri mubi cg mwiza,mubyukuri uretse ubucuruzi mbona nta kindi aya marushanwa amariye Isi uretse kuvangura abantu gusa,



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND