RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Sefu avuga iki kuba asa naho yahinduriwe umwanya mu kibuga ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/01/2019 11:28
0


Muri iyi minsi abareba imikino itandukanye ya Rayon Sports babona ko Niyonzima Olivier Sefu akunze kuba akina aca ku ruhande mu gihe asanzwe azwi hagati mu kibuga hafi y’abugarira (Holding Midfielder). Niyonzima avuga ko biterwa n’amahitamo y’umutoza adashobora kwanga.



Niyonzima Olivier Sefu uheruka gufasha Rayon Sports gutsinda Musanze FC ibitego 2-1 birimo kimwe yatsinze ku munota wa 87’, avuga ko kuba muri iyi minsi ari gukina ku ruhande agana imbere ari muri gahunda yo kubaha amahitamo y’umutoza mu gihe abakinnyi baba basanzwe bahakina badahari.

“Urebye ntabwo imikino yose nkina mu mpande z’ikibuga. Ni imikino imwe n’imwe iyo abakinnyi badahari umutoza ambwira ko namufasha ariko imikino myinshi nkunze gukina hagati ku mwanya wanjye”. Niyonzima


Niyonzima Olivier umukinnyi wa Rayon Sports

Kuba Niyonzima Olivier Sefu ari gukina imikino imwe n’imwe aca mu mbavu z’ikibuga, bishobora gutuma atakaza umwanya wo gushaka amahirwe hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi. Gusa uyu mugabo avuga ko nta mpungenge bimuteye.

“Nta kintu bimpungabanyaho kuko umwanya wanjye ni Gatandatu (Hagati imbere y’abugarira). Hariya mpakina (mu mpande) kubera gufasha ikipe naho ubundi ntabwo ariwo mwanya wanjye”. Niyonzima


Niyonzima Olivier asigaye yitabazwa mu mpande za Rayon Sports

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, Niyonzima yafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC ashyira mu izamu igitego ku munota wa 87’ nyuma y'uko amakipe yari amaze iminota 86’ anganya igitego 1-1.

Niyonzima yatangiye umupira w’amaguru mu buryo bufunguye akina muri Pepinieres FC mu 2012 aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe akaza kuhava mu 2013 ajya muri Sorwathe FC.


Niyonzima Olivier Sefu ubwo Rayon Sporst yahuraga na Musanze FC

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2014-2015, Niyonzima yagiye mu Isonga FC nyuma banaza no kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Nyakanga 2015.

Mu 2015 hagati ni bwo Niyonzima yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 yasanze Niyonzima Olivier ari muri Rayon Sports afatanya nayo gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya shampiyona 2016-2017. Kuri ubu kandi Rayon Sports ikaba ibitse ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund (2017,2018) yatwaye irimo Niyonzima Olivier Sefu.


Niyonzima Olivier mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindwamo na APR FC (2-1)


Niyonzima Olivier Sefu (21) acenga Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) wa Police FC

Niyonzima kandi yafatanyije na Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2017-2018 baza gukurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria. Niyonzima Olivier yongereye amasezerano mu mpera za 2017 kuko amasezerano ye y’imyaka ibiri (2017-2019) azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.



Niyonzima hagati ya Peter Otema (17) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (12)

Muri gahunda z’ikipe y’igihugu, Niyonzima Olivier Sefu bigaragara ko adahozaho kuba yagaruka kenshi mu mikino Amavubi akina. Gusa, uyu mugabo yagiye yitabazwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 na 23 ndetse kuri ubu akaba yaratangiye kugaragara mu ikipe y’igihugu nkuru.

Niyonzima Olivier yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru mu 2016 ubwo hategurwaga ikipe izashaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2017.


Niyonzima Olivier Sefu (21) mu myitozo y'Amavubi

Niyonzima kandi aheruka gukina umukino u Rwanda rwanganyijemo na RCA mu mikino yo gushaka igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 ndetse yari yakinnye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Guinea (1-1) I Kigali mu Ukwakira 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND