Mu kiganiro ngarukakwezi komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Gicurasi 2018, ni bwo Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA yishyuza ibihumbi 182 by’amadolari.
Jonathan
Bryan Mckinstry yareze FERWAFA na MINISPOC abaziza ko ubwo yirukanwaga 18
Kanama 2016 bitari binyuze mu bryo amasezerano ye yari ateguye.
Kuva icyo
gihe kugeza ubu, aya madolari amaze kwiyongera bitewe n'uko uko bagiye batinda
kwishyura hagiye hajyaho amande kuri ubu bikaba bimaze kuba ibihumbi
300 by’amadolari ya Amerika ahwanye na miliyoni 258 z’amafaranga y’u Rwanda
(258,000,000 FRW).
Jonathan Bryan McKinstry yareze FEWAFA na MINISPOC muri FIFA arabatsinda
Mu kiganiro
FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018,
Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda (FERWAFA), yasobanuye ko amafaranga Jonathan McKinstry yishyuzaga u
Rwanda yikubye kuko hagiye hazaho amande bitewe n’ubutinde bwabayeho.
“Amafaranga
tumufitiye agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika. Ni ukuvuga ko uko
yanganaga hari ibigenda byiyongeraho kuko uko atishyurwa hagenda hajyaho n’amande
atandukanye. Nk’uko perezida wa FERWAFA yabigarutseho ubushize mu kiganiro n’abanyamakuru,
amasezerano ya McKinstry yari hagati ya MINISPOC nawe ubwe, ibyo rero byasabye
ko abantu babirebe neza. Twarebaga niba hari ukujurira byazabaho, ubu amakuru
ahari ni uko n'iyo twajurira twatsindwa”.Uwayezu Regis
Uwayezu F.Regis umunyamabanga mukuru muri FERWAFA aganira n'abanyamakuru
Uwayezu
akomeza avuga ko kuba nta yindi gahunda yo kujurira ihari, FERWAFA na MINISPOC
bagomba kwihutisha igikorwa cyo gufatanya kwishyura Jonathan McKinstry kugira
ngo amande adakomeza kwiyongera.
“Ubu
igisigaye ni uko aya mafaranga yakwishyurwa. Nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri
tuzafatanya kumwishyura, tugafatanya uko amafaranga yaboneka hanarebwa uburyo
yajya yishyurwa mu byiciro kugira ngo bitazahungabanya imikorere yacu”. Uwayezu
Regis
Uwayezu F.Regis avuga ko FERWAFA na MINISPOC bagomba kwishyura McKinstry mu maguru mashya
Jonathan
Bryan McKinstry yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 aza kwirukanwa
kuwa 18 Kanama 2016 nyuma gato amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri (2)
yari yahawe nk’icyizere cy’iterambere ku kazi yari amaze gukora ageza Amavubi
mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO