RFL
Kigali

Meddy yasohoye itangazo amenyesha ko yasubitse gukorera ibitaramo i Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 7:45
1


Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, yasohoye itangazo amenyesha ko ibitaramo yagombaga gukorera mu gihugu cy’u Burundi, tariki 29 Ukuboza 2018 kuri Boulevard de l’uprona ndetse na tariki 30 Ukuboza 2018 kuri Lacosta Beach yabisubitse, ku mpamvu asobanura ko ari iz’umutekano.



Mu itangazo, Meddy umaze iminsi mu Rwanda, yanyujije kuri instagram yavuze ko ababajwe no gutangaza ko atagikoreye igitaramo mu gihugu cy’u Burundi, ku mpamvu asobanura ko ari iz’umutekano. Yavuze ko we n’abashinzwe kureberera inyungu ze bazatangaza indi tariki bazakoreraho igitaramo mu Burundi mu minsi iri imbere.

Yagize ati “ Ku bafana bacu, abashinzwe kurebera inyungu za Meddy babajwe no gutangaza ko ibitaramo uyu muhanzi yagombaga gukorera mu Burundi bitakibaye ku mpamvu z’umutekano.”

Yungamo ati “Igitaramo cyagomba kubera Rue de l’uprona ndetse na Lacosta Beach byimuwe. Amatariki bizaberaho azatangazwa mu minsi iri imbere.Twihanganishije abantu bose bishobora kugiraho ingaruka. Abantu mwese mwaguze amatike, tubasabye imbabazi, amafaranga muzayasubizwa. Twizeye ko tuzataramana namwe mu minsi iri imbere.”


Meddy atangaje ibi nyuma y’uko mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza 2018, ikinyamakuru Umuringa cyandikirwa mu Burundi cyasohoye inkuru kivuga ko ibitaramo uyu muhanzi yagombaga gukorera mu Burundi bitakibabye. Sat B wari kuzakorana ibi bitaramo na Meddy, yabwiye INYARWANDA ko nawe yamaze kumenyeshwa ko ibi bitaramo bitakibaye.

Ikinyamakuru Umuringa Magazine, mu ijoro ryakeye cyemeje ko ibitaramo bya Meddy byasubitswe.

Meddy wongejwe ikindi gitaramo hari abatangiye guhigira ko bazamwica i Burundi.

Meddy akigera mu Rwanda yavuze ku kibazo cy'i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana5 years ago
    yakora nimbamwiyemeje kutajyayo kuberumutekano mukaba munavugako muzasubukura igitaramo kikazaba nyuma nabagirinama yokubyihorera mukanabyibagirwa burundu kuko nkulikijukuntu abarundi babarakaliye babigize bifu yahatari babishiramo politique nyinshi zidasobanutse, nimuibesha mukajyayo bazobamesera icyo ntimuzarara, mwentimuzi inzigo yabarundi murababarirwa





Inyarwanda BACKGROUND