RFL
Kigali

Meddy wongejwe ikindi gitaramo i Burundi hari abatangiye guhigira kuzamwica naramuka ahakandagiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 10:29
2


Kuva byatangira kuvugwa ko Meddy agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi havugwaga igitaramo azakora tariki 29 Ukuboza 2018 ariko magingo aya hamaze gutangazwa ikindi gitaramo azaririmbamo tariki 30 Ukuboza 2018. Icyakora n'ubwo ibitaramo biri kwiyongera hari abahigiye kuzamwicira i Burundi.



Meddy yagombaga kuzakora igitaramo i Burundi tariki 29 Ukuboza 2018, akaba ari igitaramo kizaba gihenze dore ko cyaniswe 'VIP Concert' kikazabera ahitwa Boulevard de l'Uprona aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'amarundi 30,000 mu myanya isanzwe na 50,000 mu myanya y'icyubahiro. Bijyanye n'uko iki gitaramo gihenze kuri ubu Meddy yamaze gutegurirwa ikindi gitaramo kidahenze kizafasha abatazabasha kwitabira igihenze.

Byitezwe ko iki gitaramo kizabera ahitwa La Costa Beach tariki 30 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'amarundi 5000 na 10,000 mu myanya y'icyubahiro. Meddy muri ibi bitaramo azaba afatanya n'abahanzi b'i Burundi nka; Sat B, R Flow,Iry Tina n'abandi benshi.

meddy

Meddy hari abatangiye guhigira kuzamwica nagera i Burundi

Icyakora n'ubwo ibitaramo bikomeje kwiyongera impungenge ku bakunzi ba Meddy ziyongereye nyuma y'aho ku mbuga nkoranyambaga hari abatangiye guhigira kwica uyu muhanzi usanzwe ari icyamamare mu Rwanda no mu karere. Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018, hari ubutumwa bwatambukijweho burimo amagambo y’ubugome no gutera ubwoba Meddy ko ‘imbonerakure zigomba kumwica nagera i Burundi’.

Meddy byitezwe ko agomba kwerekeza mu gihugu cy'u Burundi mu mpera z'uyu mwaka aho agomba gukorera ibitaramo bibiri birimo igihenze ndetse n'igitaramo giciriritse mu rwego rwo gufasha abaturage b'i Burundi kuzibonera Meddy uko bifite kose. Uyu muhanzi akiva i Burundi agomba kuzahita aza mu Rwanda aho azataramira tariki 1 Mutarama 2018 mu gitaramo cya East African Party azaba afatanya n'abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Turacyashaka uko tuvugana na Meddy ngo tumubaze niba adatewe ubwoba n'ibyatangajwe na bamwe mu barundi bahigiye kumwica.

meddy

Igitaramo cya Meddy cyari gisanzwe kizwi i Burundi

meddy

Ikindi gitaramo Meddy yashyiriweho i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vumiriya Ange5 years ago
    Kwifatanya n abandi mugutanga ibitekerezo
  • Vumiriya Ange5 years ago
    Gutanga ibitekerezo





Inyarwanda BACKGROUND