RFL
Kigali

Igikorwa ‘Modeling Holidays Experience’ cyitabiriwe na 95 cyashojwe hagaragaye impano zo kumurika imideli-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2018 13:14
0


Umwuga wo kwerekana imideli uzwi nka ‘modeling’ umaze kugera kuyindi ntera mu Rwanda. Iterambere ry’uyu mwuga rishingiye ku kuba hari abahanzi b’imyenda (fashion designers) ndetse n’abategura ibitaramo (fashion promoters/organizers) babigiramo uruhare aho ibi byiciro bitanga akazi muberekana imideli(models).



Hari kandi na kompanyi zimaze gufungura imiryango mu Rwanda zigamije gukurikirana inyungu z’abamurika imideli  ndetse no kubakorera ubuvugizi no kubashakira amasoko. Golden Models ltd nimwe muzimaze kugera kubikorwa byinshi kandi ikaba inigisha ibijyanye no kumurika imideli.

Iri terambere kandi rigirwamo uruhare n’itangazamakuru by’umwihariko bimwe mu biganiro n'ibitangazamakuru bivuga kuri ‘modeling’ n’andi makuru ajyanye n’imyambarire.

Ni muri    urwo   rwego inzego zitandukanye harimo n’izo twavuze haruguru bishyize hamwe hagamijwe gukomeza guteza imbere umwuga wo kwerekana imideli mu Rwanda, batangira igikorwa cyiswe “Modeling holidays Experience” hagamijwe gushaka abantu bafite impano zo kwinjira mu mwuga wo kwerekana imyenda ndetse n'abandi bifuza kwinjira muri uyu mwuga.

Abitabiriye 'Modelling Holidays Experience' bishimiye iki gikorwa bateguriwe.

Iki gikorwa cyateguwe na Rwanda Cultural Fashion show, Rwanda Modeling Union ndetse na Fashion focus giterwa inkunga na Golden Models ltd, Minisiteri y’umuco na siporo(Minispoc), inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco.  

“Modeling holidays Experience” ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka kikazajya cyibanda gufasha abanyeshuli bari mu biruhuko ndetse n’abandi bazajya bifuza kugiramo uruhare.

Muri iki gikorwa abacyitabira bigishwa kugenda (catwalking), uburyo umurika imideli agomba kwigirira ikizere mu gihe ari kwerekana imyenda, amateka n’umuco Nyarwanda, kuvuga mu ruhame, indangagaciro zibereye umunyarwanda. 

Umwe mu babyeyi  bohereje umwana muri iki gikorwa yatangarije INYARWANDA, ko ari ingirakamaro kuko umwana we yakunze umwuga wo kwerekana imyenda akiri muto. Ati “...Nabonye itangazo rivuga kuri iki gikorwa, mpita ntekereza kohereza umwana wanjye ariko mbanza kugira impungenge z’uko azitwara ndetse n’ingaruka yahura nazo kuko twumvaga muri uyu mwuga abantu babivuga kwishi. Ariko ndishimye cyane kubona umukobwa wanjye yarabashije kwitabira kandi nanabonye atambuka neza. Ndashimira abantu bateguye iki gikorwa”

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin,  yagaragajeko iki gikorwa bagiteguye bifuza ko abantu bakumva neza icyo uyu mwuga umaze mu iterambere ry’igihugu ndetse no mu rubyiruko. Ati “ Uyu mwuga wo kwerekana imyenda tumaze imyaka itandatu aribyo dukoramo ariko usanga abifuza kubyinjiramo ari benshi cyane ndetse kuburyo abatwandikira bifuza kubyiga ari benshi.

“Iki n’igikorwa gifitiye inyungu abanyarwanda kuko n’igikorwa gitanga akazi kuberekana imideli ndetse kikanafasha urubyiruko rukinjiramo kwiremamo ikizere kuko bisaba gukora kandi ukerekana impano yawe”.  

Akomeza avuga ko ababyeyi batakagize impungenge z’abana babo baba bifuza kubijyamo. Ati “ Ndashaka kumara impungenge ababyeyi bari hano ndetse n’abandi bagifite amakuru mabi ajyanye n’uyu mwuga. Uyu mwuga ntabwo ari uburaya cyangwase izindi ngeso mbi zibangamira indangagaciro z’abanyarwanda.

Ni igikorwa gifasha abana gushira amanga ndetse no gufunguka mu mutwe cyane”. 

Kabano Franco uhagarariye abamurika imideli mu Rwanda akanaba n’Umuyobozi wa Goldel Models ari nayo kompanyi yatozaga abitabiriye  iki gikorwa, yatangaje ko umuntu ukunda uyu mwuga ashobora kuwiga kandi akawumenya nkuko abantu biga indi myuga itandukanye. Ati“ Kwerekana imideli biradutunze kandi tumaze kubona ko bifitiye inyungu abantu babijyamo. Umuntu utazi kugenda (catwalking) turamwigisha akabimenya ndetse n’isoni kubazigira zirashira”

Iki gikorwa cyamaze iminsi itandatu, kitabirwa n’abagera kuri 95 umubare abagiteguye bavuga ko warenze cyane uwo bashakaga dore ko bashakaga abantu 50.  

‘Modeling Holidays Experience’ yatangiriye mu mujyi wa Kigali, umwaka utaha wa 2019  bizabera no mu zindi Ntara. Abitabiriye iki gikorwa barishimye cyane nk’uko bamwe bagiye babitangaza gusa hakaba n’abandi batabashije ku kitabira kubera ko baturukaga kure mu zindi Ntara.

Abitabiriye iki gikorwa kandi bakaba barahawe ‘Certificat’ zigaragaza ko bitabiriye ndetse abarushije abandi bakaba barabonye ‘agences’ zikora uyu mwuga bazakomerezamo kuzamura impano zabo, abandi bakaba bashobora kugira amahirwe yo gukorana na ‘company’ zikora ibijyanye no kumurika imideli zikomeye zo hanze y'u Rwanda.

AMAFOTO:

Abanyeshuri n'abandi bigishijwe kumurika imidei byihariye.

Yitabiriwe n'abagera kuri 95.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND