Ishami ry’umuryango w’abibumbye rirwanya ibiyobyabwenge n’ubwicanyi ritangaza ko ubwicanyi bukorerwa abagore bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi mu gihe hatagira igikorwa iri hohoterwa rishobora kuzikuba .
Ishami ry’umuryango w’abibumbye Loni rirwanya ibiyobyabwenge n’ubwicanyi (UNODC) ritangaza ko umubare w’abagore bicwa n’abo mu miryango yabo cyane cyane abagabo baba barashakanye ikomeje kuzamuka,kandi benshi bicirwa mu ngo za bo.Loni igaragaza ko abagore barenga 87000 bishwe mu mwaka wa 2017, bishwe n’abo mu miryango ya bo hirya no hino ku isi ,ababarirwa mu 30000 bishwe n’abagabo bashakanye naho 20000 bicwa n'inshuti.
Mu bicwa benshi ni abagore bo ku mugabane wa Afrika
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko umugabane wa Afrika niwo ubarurwamo umubare munini w’Abagore bicwa n’abo mu miryango yabo ya hafi.Aziya niwo mugabane ubarurwamo umubare munini w’abagore (20000) bishwe n'abo bakundana mu 2017.
Ingero z’uko bamwe bagiye bicwa
Judith Chesang w’imyaka 22, wari utuye muri Kenya
Taliki ya mbere Ukwakira uyu mwaka umugore Judith Chesang n’umuvandimwe we Nancy bari mu murima w'ingano bahinga ubwo umugabo we yabasangaga mu murima akica Judith.Hari hashize igihe Judith yajyanye n’abana be kwibanira n’ababyeyi be kuko yari yarananiranye n’uyu mugabo we.
Neha Sharad Chaudury w’imyaka 18 wari umuhindekazi
Neha Sharad Chaudury yishwe ku isabukuru y’imyaka 18,ubwo yari kumwe n’umukunzi we utari ukunzwe n’ababyeyi b’umukobwa ,Bikekwa ko yaba yarishwe n’ababyeyi be batashakaga ko abana n’umusore batari bishimiye.
Sandra Lucia Hammer Moura, wakomokaga muri Brésil
Sandra Lucia Hammer Moura, yiswe n’umugabo babanaga Augusto Aguiar Ribeiro bamaranye amezi 5 gusa babana ,Nyum auyu mugabo nawe yahise yiyahura arapfa.Mu mashusho ifashe mbere yo Kwiyahura ,uyu mugabo yavuze ko yishe umugore we kuko yari atangiye kumuca inyuma yigira inama yo kumwica nawe akiyica kugira ngo bazabane mu yindi si ubudatana
Marie-Amélie Vaillat, wo mu Bufaransa
Marie-Amélie yatewe ibyuma n’umugabo we kugeza apfuye bari bamaranye imyaka 4 bashakanye nk’umugore n’umugabo. Uyu mugabo Sébastien Vaillat,amaze kwica umugore we yireze kuri polisi arafungwa nyuma aza kwiyahurira muri gereza.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO