RFL
Kigali

Vietnam yinjiye mu Muryango w’Abibumbye! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/09/2024 10:04
0


Tariki 20 Nzeri ni umunsi wa 264 mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi 101 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1498: U Buyapani bwibasiwe na Tsunami yasenye bikomeye amazu menshi arimo ikibumbano cya Buddha (Great Buddha) cyari mu gace kitwa Kōtoku-in muri Kamakura ahitwa Kanagawa.

1848: Hashinzwe umuyango udaharanira inyungu ugamije iterambere ry’ubumenyi. Uyu muryango wiswe AAAS (American Association for the Advancement of Science).

1973: Mu mukino w’amaboko wa Tennis, umugore Billie Jean King yatsinze atababariye umugabo Bobby Riggs ubwo bari mu marushanwa ya ’The Battle of the Sexes’ yaberaga ahitwa Houston Astrodome muri Leta ya Texas. Icyo gihe yahembwe ibihumbi ijana by’amadolari.

1977: Repubulika ya Vietnam yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1979: Mu bwami bwa Centrafrique habaye ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat). Icyo gihe hahiritswe ubutegetsi bw’umwami w’Abami Bokassa I.

1982: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakinnyi bagize ishyirahamwe NFL (National Football League) batangiye imyigaragambyo yamaze iminsi 57.

1984: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Beirut muri Lebanon byagabweho ibitero by’abiyahuzi biturikirijeho bombe bihitana bantu 22.

1990: Ossetia y’Amajyepfo yatangaje ko itangiye kwigenga, yitandukanya na Georgia.

2000: Inyubako y’ibiro by’ubutasi by’Abongereza MI6 (Secret Intelligence Service) yagabweho ibitero n’indege yakozwe n’Abarusiya yitwa Mark 22 ibasha gushwanyaguza ibifaru (anti-tank missile).

2001: Perezida George W. Bush yamenyesheje abagize Congress ndetse n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko igihugu cyabo kigiye gutangiza intambara yo kurwanya iterabwoba.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1925: Ananda Mahidol, wabaye umwami wa Thailand.

1980: Madison Young, washinze Femina Potens Art Gallery.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1970: Alexandros Othonaios, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki.

2003: Simon Muzenda, Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.

2021: Sherwood Boehlert, umunyapolitiki w’umunyamerika.

2023: Katherine Anderson, wahoze ari umuhanzi w’icyamamare muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND