Tariki ya 19 Nzeri ni umunsi wa 262 w’umwaka ubura 105 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1180: Mu
Bufaransa, Umwami Philippe II yasimbuye ku ngoma Louis VII, wari umaze gutanga.
1551: Havutse
Henri III, Umwami w’u Bufaransa.
1946: Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wari umenyerewe cyane ku izina rya "Winston Churchill" yasabye ko habaho Itegeko Nshinga rigenga Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi.
Yabaye umusirikare, yarwanye mu Ntambara ya Mbere
y’Isi, azwi mu ntambara zo mu Buhinde no muri Sudani. Yabaye kandi
umunyapolitiki urangwa n’impinduramatwara. Umushinga we wa Leta Zunze Ubumwe
z’u Burayi ntiwahise ugerwaho ariko nyuma y’igihe kirekire haje gushingwa
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
1955: Habaye
Coup d’Etat muri Argentine, Perezida Juan Peron ahirikwa ku butegetsi
n’agatsiko k’ingabo.
1957: Abanyamerika
bagerageje bwa mbere igisasu cya kirimbuzi giturikirizwa mu butaka. Byabereye
muri Nevada.
1985: Abantu
ibihumbi icumi bahitanywe n’umutingito wari ku gipimo cya 8,1.
1988: Israel
yohereje Satellite yayo ya mbere mu kirere.
1991: Biélorussie
yatangarije Umuryango w’Abibumbye ko izina ryayo ryahindutse Bélarus.
1991: Abashakashatsi
b’Abadage bavumbuye umurambo ukigaragaza isura, w’umuntu wari umaze imyaka 5000
apfuye. Ni mu bushakashatsi bakoreraga mu buvumo bunyuranye bwa Autrichia.
2002: Hatabarutse Général Robert Gueï, wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire, igihugu yari yaranabereye Umugaba Mukuru w’Ingabo. Yishwe arashwe nyuma y’amezi make hari umwuka mubi hagati ye na Laurent Gbagbo wayoboraga iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO