Bagabo Adolphe uherute kurushinga wamamaye nka Kamichi ageze kure umushinga ari gukoraho wo kuzuza Album ye nshya, aha akaba yaratangiye gukorana na Lick Lick. Ku ikubitiro uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere izaba iri kuri iyi Album. Ni indirimbo yise “My Karabo” igizwe n’amagambo ijambo 151.
My Karabo, ni indirimbo nshya ya Kamichi wari umaze igihe atumvikana mu matwi y'abakunzi ba muzika dore ko nyuma y'uko yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atigeze yongera kwita ku muziki we. Uyu muhanzi wagiye muri Amerika asangayo bagenzi be banyuranye bari baragiye mbere ye bivugwa ko yabanje kugorwa no kumenyera ubuzima bwo muri iki gihugu cy'igihangange ku Isi ariko magingo aya akaba ahagurukanye imbaduko abifashijwemo n'inshuti ye magara Lick Lick bakaba batangiye gukorana.
Indirimbo nshya ya Kamichi
Iyi ndirimbo nshya 'My Karabo' ya Kamichi isohotse mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yayo nayo ngo ategerejwe vuba. Uyu muhanzi uri gukora kuri Album ye nshya aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ubu noneho yagarutse mu muziki nyuma y'igihe gisa nk'akaruhuko yari yarafashe. Tubibutse ko iyi ndirimbo ari iya mbere Kamichi ashyize hanze kuva ya kwinjira muri Mo Music. Kamichi kandi ari mu bahanzi bane baherutse gushyira umukono ku masezerano n’inzu itunganyamuzika yashinzwe na Lick Lick.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'MY KARABO' YA KAMICHI
TANGA IGITECYEREZO