Umuririmbyi waboneye benshi izuba wo mu gihugu cy'u Burundi, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, agiye kongera gutaramira i Kigali, ni nyuma y'amezi atanu ashize ahataramiye mu birori yizihirijemo ibitaramo birenga 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Uyu mugabo yatangajwe nk'umwe mu bazaririmba mu birori by’igitaramo byiswe "Amore Valentine's Gala" bigiye kuba ku nshuro ya mbere, bizaba ku wa 14 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kidum wamamaye mu ndirimbo nka 'Amosozi' yamamaye cyane mu bihangano binyuranye, byatumye mu bihe bitandukanye yarakiriwe neza i Kigali. Yahaherukaga tariki 23 Kanama 2024, mu birori “Soirée Dancente” yakoreye Camp Kigali yizihiza ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Kidum azahurira ku rubyiniro n’abandi abahanzi bo mu Rwanda bazatangazwa mu gihe kiri imbere. Ubwo aheruka i Kigali, Kidum yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse ahanini mu kuba akunda akazi no kuba yarahisemo kutaba umuhanzi wa Studio.
Ati “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’ ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”
Kidum umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.
Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.
Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.
Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.
Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.
Mu
2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’
yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria,
John Drille na Sintex.
Kidum agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo cy’ibirori byo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin byiswe “Amore Valentine’s Day”
Kidum yagiye akoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro byatumye umubare munini w’Abanyarwanda umwiyumvamo
Muri Kanama 2024, Kidum yahamagaye ku rubyiniro inshuti ze zirimo Aimable Twahirwa barataramana
TANGA IGITECYEREZO