Mu Rwanda abahanzi bavuka umunsi ku wundi ndetse iyo uraranganyije amaso mu ndirimbo zisohoka buri Cyumweru, inyishi ziba ari iz’abahanzi bashya, kandi hafi ya zose ukumva zifite icyanga.
Ibi, bigendana n’uko ubuzima busa nk’ubworoshye ugereranyije na kera cyane ko umuhanzi atagipfa gupfukiranwa iyo afite impano igaragarira buri wese. Aha, turaza kwinjira mu mpano ya I_Cyogere, umusore wiyemeje kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga biciye mu muziki.
Mu buzima busanzwe, yitwa Aimable Twagirayezu, ni Umunyarwanda ufatanya n'abandi guteza imbere igihugu, umugabane wa Afrika n'Isi muri rusange mu buryo butandukanye.
Mu gisata
cy'umuziki, avuga ko yahisemo gukoresha I_Cyogere, “izina nkunda risobanuye
"icyo Imana ishaka ko nkora mu gihe ndiho,’ Cyogere (kimenyekane),
ikindimo cyangwa impano indimo njyewe gisakare/isakare kandi igihugu na cyo
Cyogere, kimenyekane kurushaho mu ruhando mpuzamahanga.”
Akomoza ku rugendo rwe mu
muziki, I_Cyogere yabwiye InyaRwanda ko gukunda umuziki yabitangiye yiga mu
yisumbuye aho we n’inshuti ze bakundaga kubyina no gutegura ibitaramo, hanyuma
akaza kubyinjiramo nk’umwuga mu 2023 ndetse akaba akataje muri uru rugendo.
Ati: “Urugendo rwanjye mu
muziki si rurerure cyane, ariko si na rugufi cyane. Ubundi, byatangiye niga mu
mashuri yisumbuye, Kabgayi mu Ntara y'Amajyepfo, aho nisanze nkunda umuziki
n'incuti zanjye. Icyo gihe twakundaga kubyina no gutegura ibitaramo mu kigo no
hanze yacyo. Kuva icyo gihe, nkomeza kugenda nkunda umuziki ariko byari ugusubiramo
indirimbo z'abandi no kubyina gusa.
Muri za 2011-2013, ni bwo natangiye kwinjira muri studio ariko ntabwo indirimbo zakozwe zari nziza ku buryo zasohotse. Byari bimeze nko kwishyushya.
Ninjiye byeruye mu muziki muri 2023
nkora ‘Turaanda,’ 2024 nkora ‘Jah,’ na ‘Tudanse’ nasohoye vuba aha. Navuga ko
kubera imbogamizi zitandukanye, ntigeze nshyira hanze ibihangano byinshi kugeza
ubu, ariko ndashaka gukora cyane.”
Uyu munsi, uyu muhanzi
yashyize hanze indirimbo yise ‘Tudanse’ yakoranye na Nick Dimpoz ndetse na
Elisha the Gift, ni indirimbo avuga ko yashibutse muri we ndetse ikaba igaruka
ku buzima bw’ibibaho mu buzima busanzwe.
Asobanura urugendo
rwamugejeje ku gukorana na Nick, I_Cyogere yagize ati: “Nabonaga Nick akina
filime, abyina n'ibindi nkakunda umuhate nabonaga afite. Ubwo najyaga muri
studio, Elisha the Gift (na we waririmbyemo), twaraganiriye, nsanga aziranye na
Nick. Musaba niba yaduhuza tugakorana kuri iyi ‘project’. Nyuma yaho,
byarakunze turahura, duhurira studio dutangira gukorana indirimbo kugeza
irangiye, mbere y'uko dufata amashusho.”
Yasobanuye ko iyi
ndirimbo igaragaramo n'umunyarwenya Makanika, yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ko bagomba kwishima n'ubwo hari
byinshi bacamo bikabababaza, bikabaca intege, ariko kandi ko ubuzima ari bugufi
nta mpamvu yo guheranwa n'ibibi bibaho mu buzima.
Ati: “Muri iyi minsi,
yego abenshi bakubwira ko imibereho igoye, ibibazo byinshi muri sosiyete
n'izindi mbogamizi z'ubuzima, ntabwo twabirenza ingohe, ariko tugomba gufata
umwanya wo kubyirengagiza, tukabyina, tukishima...Ikindi, Imana ntabwo ikoza
isoni abayizera n'abayiringira. Izo mbogamizi, iyo uzeretse Imana, mu gihe
cyayo itanga ibisubizo ubuzima bugakomeza.”
Uyu muhanzi yatangaje ko
kuva yatangira umuziki kugeza ubu, yungutse abantu bashya, yiyunguye ubumenyi
bushya ndetse akabasha no kubona uko agaragaza ibitekerezo bimurimo. Yakomeje avuga
ko yifuza kugera kure hashoboka, gukora ibihangano byinshi kandi byiza,
gukorana n'abandi bamurusha ubunararibonye haba mu Rwanda no hanze yarwo, n’ibindi
Imana izamushoboza.
By’umwihariko muri uyu
mwaka wa 2025 no mu gihe kiri imbere, I_Cyogere afite ingamba zo gukorana n’abandi
bahanzi bubatse amazina akomeye, kwitabira ibitaramo, kumenyekanisha u Rwanda
mu mahanga binyuze mu buhanzi, gukora EP imwe cyangwa ebyiri bitewe n’uko
amikoro azagenda aboneka n’ibindi.
Yasoje asaba Abanyarwanda
n’abakunda umuziki w’u Rwanda by’umwihariko, bamushyigikira bareba ibihangano
bye ari nako babisangiza abandi, bamugira inama zamufasha gukora ibyiza
kurushaho, aboneraho no gushimira abamufashije mu gutuma indirimbo ye nshya ‘Tudanse’
iva mu bitekerezo bye ikagera ku Banyarwanda kandi imeze neza.
Ati: “Dukeneye inama
zatuma tunoza neza akazi kacu, ndi uwanyu, ndi umwana w'igihugu, kandi ndumvira
tugamije guhesha ishema u Rwanda rwacu rwiza. Nibadushyigikire, ni umusanzu
ukomeye ku muhanzi natwe inganzo irahari kandi mushonje muhishiwe. Reka nsoze
nshimira Imana yatumye uyu mushinga ukunda (Tudanse), nshimire abantu bose
bamfashije, Imana ibahe umugisha. Abakomeza kudufasha namwe Imana ibahe
umugisha.”
I_Cyogere yashyize hanze indirimbo nshya yifashishijemo Nick Dimpoz
Yavuze yakuze akunda umuhate wa Nick
I_Cyogere afite inzozi zo kugeza kure umuziki w'u Rwanda
Kanda hano urebe indirimbo I_Cyogere yiyambajemo abarimo Nick Dimpoz bise 'Tudanse'
TANGA IGITECYEREZO