Ku myaka 23 y’amavuko, Jannik Sinner ukomoka mu Butaliyani yanditse amateka mashya mu mukino wa Tennis nyuma yo kwegukana Australian Open ya 2025, ari na Grand Slam ye ya gatatu.
Sinner yatsinze Alexander Zverev wo mu Budage
ku mukino wa nyuma amaseti atatu akurikiranye (6-3, 7-6(4), 6-3), mu irushanwa
ryabereye muri Rod Laver Arena, Melbourne, kuri iki Cyumweru, tariki ya 26
Mutarama 2025.
Mu mukino w’amasaha arenga abiri, Jannik Sinner yerekanye ubuhanga n’ubushobozi bwo guhangana, byatumye atsinda umukino ku buryo budasubirwaho.
Gutsinda kwa Sinner byatumye yongera guhagarara neza ku
mwanya w’icyubahiro mu mukino wa Tennis, aho agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi
bafite ahazaza heza muri uyu mukino.
Nyuma yo gushyikirizwa igikombe, Sinner
yavuze amagambo yuzuye ibyishimo ati: “Twebwe nk’ikipe twakoze cyane kugira ngo
tugere aha, kandi ni iby’agaciro cyane gusangira uyu mwanya namwe mwese. Nubwo
hari igice cy’ikipe cyasigaye mu rugo hamwe n’umuryango wanjye, biranejeje
kubasangiza ubi byishimo.”
Yashimiye cyane umutoza we Darren Cahill,
avuga ati: “Darren, ndabizi ko ushobora kuba uri gukina Australian Open ya
nyuma nk’umutoza, kandi ndanezerewe cyane gusangira iki gikombe nawe. Impinduka
nakoze mu ikipe y’abatoza no mu buryo bwo kwitegura byatanze umusaruro.”
Darren Cahill, umutoza w’inararibonye
w’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, yagaragajwe nk’ufite uruhare runini mu
rugendo rw’intsinzi rwa Sinner. Uyu mutoza afatanya na Sinner, yabashije
kumufasha kuvugurura uburyo bwe bwo gukina, bituma arushaho kugira icyizere no
gutsinda imikino ikomeye.
Urugendo rwa Jannik Sinner mu mukino wa Tennis
rugaragaza ko gukora cyane, gukorana n’ikipe ikomeye, no gukomeza kwiga
bishobora gutuma umukinnyi agera ku rwego rwo hejuru. Kwegukana Australian Open
ya kabiri yikurikiranya n’izindi Grand Slam ebyiri mu mateka ye byerekana ko
ari umukinnyi ushobora kuzahatanira kuba umwe mu beza ba Tennis mu bihe biri
imbere.
Yannick Sinner yegukanye Australian Open
TANGA IGITECYEREZO