Kigali

Afite nyashi! Umugabo wo muri Kenya wihinduye umugore yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:26/01/2025 22:05
0


Kinuthia ni umwe mu bantu bamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Kenya, akaba afite imiterere itangaje kubera kwihindura nk'umugore



Kinuthia, umwe mu bantu bakunzwe cyane muri Kenya, amaze kuba ikiganiro gikomeye ku mbuga nkoranyambaga kubera impinduka zidasanzwe mu miterere ye dore ko yishyizeho ikibuno kinini (nyashi).

Uyu muntu utakwitwa umugore cyangwa umugabo, wamenyekanye cyane nk'umugabo, ubu yagaragaye mu ruhame afite isura y'umukobwa, ibintu byatangaje benshi muri sosiyete ya Kenya.

Imyambaro ye, uburyo yita ku misatsi, ndetse n'uburyo yitera make-up, byose byerekana impinduka zikomeye mu myifatire ye, ndetse no mu buryo agaragara imbere y'abantu. 

Ibi byatumye Kinuthia aba umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu gihugu ndetse bagera ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamuvugaho ibintu bitandukanye cyane cyane ku miterere ye yahinduye.

Izi mpinduka zatumye havuka ibiganiro byinshi ku bijyanye n'ibibazo by'uburinganire, hamwe n'indangagaciro z'umuntu, ndetse no ku bwigenge bwo guhitamo uko umuntu ashaka kubaho. 

Abantu bamwe bamwifurije gutsinda no guharanira uburenganzira bwe bwo kubaho uko abyifuza, mu gihe abandi basangaga ibi ari ibintu bishobora gutera impaka kandi bidakwiye.

Muri iki kiganiro, Kinuthia yaganiriye ku mpamvu zatumye ahindura uko yigaragaza, aho yavuze ko ari ukwigenga no guharanira kumva neza ubuzima bwe, ndetse ko guhindura imiterere ye atari ibintu bihungabanya umuryango, ahubwo ari inzira yo kubaho ubuzima bushimishije.

Kinuthia mbere yo kwihindura umugore, yasaga gutya ariko nyuma umubonye watungurwa n'ukuntu yahindutse

Kinuthia nyuma y'uko yihinduye umugore umurebye ntiwamenya ko yigeza yaba umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND