Kigali

Ingabo za Congo zatangiye guhungira mu Rwanda – AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/01/2025 10:31
2


Nyuma yo kwirukanwa mu bice bitandukanye ndetse bakamburwa umujyi wa Goma, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye guhungira mu Rwanda.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, nibwo umuvugizi w’Umutwe wa M23 yatangaje ko bitarenze Saa Cyenda zo mu rukerera  rwo  kuri uyu wa Mbere, abasirikare ba FARDC ndetse n’abafatanyabikorwa bazo bagomba kuba bashyize hasi intwaro bagiye kwitanga kuri  Stade de l'Unité.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi mu bya politiki mu mutwe wa M23, yavuze ko abarenga kuri ayo mabwiriza bari bahawe bakabasangana intwaro batangira kubarasaho.

Nyuma y’uko bamwe bashyize hasi intwaro ndetse bakerekeza kuri  iyi Stade nk’uko bari babisabwe, abandi batangiye guhungira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barriere aho izindi mpunzi ziri kunyura.

Bimwe mu bikoresho bari bafite, babanje kubyakwa ndetse baranasakwa kugira ngo bemererwe kwinjira mu Rwanda nk'uko bigaragara mu mashusho yafashwe na RBA. 


Umujyi wa Goma wamze gufatwa mu ijoro ryakeye kandi nta yindi nzira abasirikare ba FARDC bari bafite yabasubiza inyuma dore ko Goma yose yari yarazengurutswe kandi ikirere gifunzwe, inzira y’amazi nayo ifunzwe ndetse n’iyubukaka ikaba itaboneka.


Ingabo za Congo zahungiye mu Rwanda/Ifoto:RBA


Zimwe mu ntarwo bari bafite 


Babanzaga gusakwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sisi8 hours ago
    Urwanda n Mahoro n karibu
  • Mugisha abdou11 hours ago
    Nibagume hamwe ntago badushobora



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND