Umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens Papy yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko indirimbo esheshatu (6) zizaba zigize Extended Play (EP) ye ya mbere iriho izo kuramya no guhimbaza Imana n’izingarurira urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka.
Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’uko amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Kumugaragaro’, iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’izindi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ndahiro Valens Papy yavuze ko hejuru yo kuba yarahisemo gukora itangazamakuru, kuva cyera yiyumvagamo gukora umuziki byatumye ashakisha ubushobozi kugira ngo atangire kugaragaza impano ye.
Ni ibintu avuga ko yagiye agarukaho mu bihe bitandukanye nubwo abantu batabyumvaga neza kandi ngo nta gucika intege kurimo. Ati “Ni gahunda nzakomeza, kuko umuziki ni ubuzima muvandimwe. Maze imyaka itatu ndi mu muziki, ariko uyu mwaka nibwo nshaka kubyinjiramo neza kurusha ikindi gihe.”
Ndahiro yavuze ko yinjiye mu 2025 yihaye intego yo kurangiza EP ye, ndetse arashaka kuyishyira hanze mu ntangiriro za Werurwe. Ati “Kugeza ubu EP y’indirimbo esheshatu yamaze kurangira, ndatekereza isohoka mu ntangiriro z’ukwa Gatatu.”
Yavuze ko nta wundi muhanzi bakoranye kuri iyi EP, kandi iriho indirimbo ebyiri zo kuramya no guhimbaza Imana n’izindi enye zubakiye ku mudiho wa Hip Hop.
Ndahiro yavuze ko ibihangano bye biri kuri uyu muzingo muri rusange byubakiye ku gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka. Ati “Ni ibisanzwe! Ni ubutumwa bushishikariza urubyiruko cyane cyane kwirinda ikibi no gukura amaboko mu mufuka bagakora mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’ubushomeri.”
Ubushakashatsi
bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, buherutse kugaragaza ko
ubushomeri bwagabanyutse bugera kuri 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije na
16,8% bwariho mu Ugushyingo 2023.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.
Imibare igaragaza ko abafite akazi biyongereyeho 4,7% kugeza mu Ugushyingo 2024, mu gihe mu Ugushyingo 2023 bari bazamutseho 4%.
Ndahiro yavuze ko indirimbo esheshatu zose ziri kuri EP ye zakozwe na Producer Jada Beat, ndetse yumvikanisha ko azazikorera amashusho mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo yiyongereye ku rutonde rw’abandi banyamakuru basanzwe bakora n’umuziki barimo Luwano Tosh [Uncle Austin] wa Kiss Fm, Passy Kizito wa Magic FM n’abandi.
Ndahiro
Valens Papy yatangaje ko agiye gushyira hanze EP y’indirimbo esheshatu
Ndahiro yavuze ko indirimbo ziri kuri EP ye zikubiyemo ubutumwa bwibanda cyane ku rubyiruko n’ubundi buzima busanzwe
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘KUMUGARAGARO’ YA NDAHIRO VALENS PAPY
TANGA IGITECYEREZO