RFL
Kigali

Umuraperi Craig Mack yitabye Imana ku myaka 46 azize indwara y'umutima

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:13/03/2018 20:45
0


Umuraperi wo mu mujyi wa New jersy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Craig Mack yitabye Imana azize indwara y’umutima. Tariki 12 Werurwe 2018 ni bwo uyu muraperi yitabye Imana.



Craig Mack wakoze ibikorwa bya Hip hop mu gihe itsinda rya Badboys ryamenyekanaga mu mwaka w’1990,yitabye  Imana kuri uyu wa mbere tariki 12 Werurwe 2018 aguye mu bitaro. Nkuko Alvin Tony umwe mu bakora umwuga wo gutunganya imiziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangarije ikinyamakuru Daily news, yagize ati:”Imana ihe umugisha inshuti yanjye, yari inshuti magara, yari yiteguriye ibizamubaho, yari yiteguye kujya mu ijuru,nta bwoba na bucye yari afite”.

 American rapper Craig Mack passes away at 46 after suffering heart failure?

Craig Mack amazina nyakuri Craig Jamieson Mack yavutse tariki 10 gicuransi 1970 avukira New jersey apfira ahitwa Waterboro tariki 12 Werurwe 2018. Yakoze ibikorwa bya muzika kuva 1988 kugeza muri 2017. Yaciye mu bikundi bitandukanye nka Bad Boy Entertainment record label ya Puff Daddy ndetse na Street life records. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Flava in ya Ear”yashyize hanze mu mwaka w’1994.

Imana imuhe iruhuka ridashira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND