RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Ghana yahoze yitwa Gold Coast yabonye ubwigenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/03/2025 9:35
0


Tariki ya 6 Werurwe ni umunsi wa 65 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 300 ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1521: Umunya-Portugal Ferdinand Magellan, umuhanga mu bumenyi bw’Isi yavumbuye ikirwa cya Guam.

1799: Umunyagitugu Napoléon Bonaparte yafashe agace ka Jaffa muri Palestine.

1953: Malenkov yabaye umuyobozi mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (USSR).

1957: Ghana yahoze yitwa (Gold Coast) yabonye ubwigenge ibuhawe n’u Bwongereza.

1987: Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 6.8 wahitanye abantu 100 muri Equateur.

2013: Abantu icyenda baguye mu mpanuka y’indege muri Peru.

2014: Inteko Ishinga Amategeko ya Crimea yatoye umwanzuro ugira Crimea agace k’u Burusiya.

2016: Ibiganirompaka by’abakandida bo mu ishyaka ry’Aba-democrates ku mwanya wa perezida byabereye mu gace ka Flint muri Leta ya Michigan byananyuze kuri televiziyo ya CNN Event of Interest.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1917: Frankie Howerd, umunyarwenya ukomoka mu Bwongereza.

1927: William J Bell, umwanditsi w’ikinamico y’uruhererekane (soap opera) yavukiye Chicago, Illinois.

1971: Sean Morley, ikirangirire mu mukino wo gukirana ukomoka muri Amerika.

1992: Momoko Tsugunaga, umuririmbyi ukomoka mu Buyapani

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1836: James Butler Bonham, umunyamerika w’umunyamategeko n’umusirikare ukomoka muri Carolina y’Amajyepfo.

2006: Anne Braden, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Amerika.

2010: Endurance Idahor, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.

2016: Nancy Reagan, umugore wa Ronald Reagan wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva 1981-1989.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND