Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aho gukoresha amakosa imodoka ye yari yarezwe yahisemo gushaka gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’uko yujuje ibisabwa, ari nabyo byatumye afatwa.
Yagize ati: “Ku wa Mbere w’iki cyumweru tari ya 3 Werurwe, nibwo uriya mushoferi yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge, ntiyabasha gutsinda ikizamini kuko basanze ifite amakosa agomba gukosorwa arimo kudakora neza kwa bimwe mu bice byayo birimo; feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).”
Akomeza agira ati: “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 za bitanu, nawe abimenyessha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”
Ingingo ya 143 mu Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo ivuga ko Ibinyabiziga bitujuje ibisabwa bidahabwa icyemezo kibyemerera gushyirwa mu mihanda nyabagendwa. Hagomba gukorwa irindi genzurwa ryemeza ko amakosa yakosowe mbere yo guhabwa icyemezo.
SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n’abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n’amakosa ya mekaniki.
Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n’igihano cy’igifungo.
Yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.
TANGA IGITECYEREZO