Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira inshuti ziturutse hanze y'umuryango wawe ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza kandi bwishimye. Ariko, uko ugenda ukura, inshingano z'ubuzima nk'abashakanye, abana, n'ababyeyi bageze mu zabukuru bishobora gutuma igihe wagiraga cyo kwita ku nshuti kigabanuka.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwa Pew Research Center mu 2023 bwagaragaje ko munsi ya kimwe cya gatatu cy'abantu bafite imyaka hagati ya 30 na 49 bafite inshuti eshanu cyangwa zirenga za hafi. Il
Muri 2023, ikigo cya University of Michigan cyasanze 34% by'abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 babayeho bihebye.
Umwanditsi Mel Robbins, mu kiganiro aheruka kugirana na Jay Shetty kuri podcast yitwa "On Purpose", yagaragaje impamvu eshatu zituma bigorana kubona inshuti nshya mu gihe umaze gukura:
1. Kuba hafi y'umuntu. Mu bwana, twabaga turi hafi y'abantu b'ikigero cyacu kenshi, mu ishuri, mu mikino, cyangwa mu rusengero.
Ariko, ubushakashatsi bwa Pew Research Center mu 2018 bwagaragaje ko 58% by'Abanyamerika bataba hafi y'aho bavukiye, bigatuma kugumana inshuti zo mu bwana bigorana.
2. Kuba mu cyiciro kimwe cy'ubuzima. Mu bukure, abantu baba bari mu bihe bitandukanye by'ubuzima, nk'abashaka, abajya muma shuri makuru, cyangwa abandi bagatangira akazi. Kugira inshuti ziri mu bihe bimwe by'ubuzima bituma guhuzwa byoroha.
3. Guhuzwa n'indangagaciro. N'ubwo mwaba mufitanye imibanire myiza, impinduka mu ndangagaciro z'umwe muri mwe, nko kureka inzoga cyangwa kwibanda ku myitozo ngororamubiri, cyangwa gutandukana mu myemerere na politiki, bishobora gutuma imibanire icumbagira.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ubuzima mu 2018 bwagaragaje ko 20.5% by'abaturage bafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe, bikaba bishobora gutuma abantu babaho bumva bihebye cyangwa batishimye nkuko tubikesha cnbc.com.
Alison Wood Brooks, umwarimu wungirije muri Harvard Business School akaba n'umwanditsi w'igitabo "Talk: The Science Of Conversation And The Art Of Being Ourselves", avuga ko kugira ngo wubake ubucuti bushya, ugomba kumenya ibyo undi muntu akunda gukora n'igihe afite.
Urugero, niba akunda kujya ku isoko ry'imboga buri cyumweru, ushobora kumusaba ko mwajyana. Si ngombwa ko buri gihe muhura mukora ibikorwa runaka, rimwe na rimwe, kumva umuntu no kumushyigikira mu bihe bikomeye nabyo ni ingenzi.
Mu gusoza, n'ubwo bigoye kubona inshuti nshya mu bukure, gushaka abantu mufite byinshi muhuriyeho, kubaha indangagaciro zabo, no kubereka ko ubitayeho bishobora gufasha mu kubaka ubucuti bushya no kugabanya kwiheba.
Akazi nako kari mu bituma umuntu atakaza inshuti za kera kubera kuziburira umwanya
Gushaka na byo bituma umuntu agira inshuti atakaza cyane cyane bitewe n'ibintu runaka byabahuzaga urugero nk'agakungu k'urungano
Amadini, imyemerere n'imico biri mu bituma abantu batakaza inshuti zimwe na zimwe ahanini bitewe n'ibyo bizera cyangwa baziririza
Alison Wood Brooks, umwarimu wungirije muri Harvard Business School avuga ko kugira ngo wubake ubucuti bushya, ugomba kumenya ibyo undi muntu akunda gukora n'igihe afite
TANGA IGITECYEREZO