RURA
Kigali

Ozzy Osbourne ayoboye abahanzi bakoze ibintu bitangaje bari ku rubyiniro

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/03/2025 11:35
0


Hari ibintu bitangaje abahanzi bakoze bari ku rubyiniro, bigatera impaka zikomeye.



Mu bahanzi bakoze udushya mu bitaramo byabo, aho bakoze ibintu byateje impaka harimo Ozzy Osbourne, Jimi Hendrix, Chris Brown, Akon, n'abandi bagiye bigaragaza nk'ibitangaza ku rubyiniro.

1. Ozzy Osbourne

Igikorwa gikomeye kandi giteye ubwoba cyabaye igihe Ozzy Osbourne, yafashe agacurama yari ajugunyweho n'umwe mu bafana, agaca umutwe akoresheje amenyo. 

Ibi byateje impaka nyinshi, aho bivugwa ko Osbourne yakoreshaga ibiyobyabwenge ku kigero kiri hejuru akaba ari yo mpamvu yafashe ako gacurama akakarya umutwe agize ngo ni ikindi kintu yari ajugunyweho.

2. Red Hot Chili Peppers

Aba bagabo bari bagize iri tsinda ryaririmbaga mu njyana ya "Rock" bakoze ibintu bidasanzwe bigaragara igihe bari ku rubyiniro mu gitaramo cyabo cyaberaga kuri Kit Kat Club mu mwaka wa 1983, aho baririmbye bambaye ubusa, icyakora bari bambaye gusa ku myanya y'ibanga honyine.

3. Jimi Hendrix 

Uyu muhanzi yashyize gitari ye mu muriro mu gitaramo cyiswe Monterey Pop Festival cyabaye mu mwaka wa 1967. Jimi Hendrix yatwitse gitari ye kugira ngo kibe igikorwa kidasanzwe mu ruganda rwa Rock n'Roll. 

Yari arimo kuririmba indirimbo ye "Wild Thing", azamura iyi gitari hejuru yaka umuriro, arangije arayisoma, icyo gihe yahise ajugunya ibisigazwa byayo mu bafana bari aho. Hendrix yavuze ko yari yatwitse gitari ye nk'igitambo, ko kandi umuntu atanga igitambo ku bintu akunda.

4. Chris Brown

Uyu muhanzi uzwi cyane ku isi yambuye telefoni umufana ayijugunya mu bafana. Byatangaje abantu cyane ubwo Chris Brown yari mu gitaramo ari kuririmba indirimbo yitwa "Take You Down", yasabye umwe mu bafana bari bari kumufotora akoakoresheje terefone asaba gushyira iyo telefoni ye hasi, nyuma uwo mufana yanze Chris Brown arayimwaka ayijugunya mu bafana. 

5. The KLF

The KLF, iri tsinda ryibukwa nk'itsinda ryakoze ibintu bidasanzwe mu njyana ya "Pop". Ibikorwa byabo tariki 12 Gashyantare 1992 muri "Brit Awards" ni byo byatangaje benshi ubwo umwe mu bagize iryo tsinda, Bill Drummond yafashe imbunda iri mu bwoko bwa Machine Gun ariko iyo mbunda yari igikinisho, maze arasa amasasu atari aya nyayo mu bafana. 

6. Akon 

Tariki 3 Kamena 2007 mu gitaramo KFEST abashinzwe umutekano bafashe umufana w’imyaka 15 witwa Anthony C. Smith ngo batume ahura n'umuhanzi akunda. 

Uwo muhanzi yikuyemo ishati ye agaragaza umubiri we wubatse nk'umuhanzi ufite amafaranga, hanyuma ahita afata uyu mwana amujugunya mu bafana bari aho.

Amashusho yagaragaye yavugishije benshi, aho Smith yagaragaye afite agahinda. Umwaka urenga nyuma, Akon yemejwe ko yakoze icyaha cyo guhohotera umuntu. Ibyo byatumye ategekwa kwishyura amadorari 350.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND