Amerika iri gutekereza gusubika imisoro ku binyabiziga bituruka muri Canada na Mexique, mu gihe Ubushinwa bwatangaje ko bwiteguye gukomeza intambara y’ubucuruzi. Isoko ry’imari nka S&P 500 na FTSE 100 ryahungabanye.
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, umwuka w’ubucuruzi ku Isi wakomeje kuzamo igitotsi, aho abashoramari n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bari bategereje kureba niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gusubira ku cyemezo cy’imisoro mishya yashyizwe ku binyabiziga bituruka muri Canada na Mexique.
Nk’uko byatangajwe na Bloomberg na Reuters, Leta ya Amerika iri kuganira ku gusubika iyo misoro mu gihe cy’ukwezi kumwe. Iki cyemezo cyaje nyuma y’inama yabaye ku wa Kabiri ihuza abayobozi ba Ford, General Motors na Stellantis, indi ikaba yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri w’Ubucuruzi wa Amerika, Howard Lutnick, yavuze ko Perezida Donald Trump ashobora gutangaza icyemezo cya nyuma kuri iyi misoro, avuga ko hakenewe igisubizo "gihuriweho" cyaha agahenge amasosiyete yujuje ibisabwa n’amasezerano ya United States-Mexico-Canada Agreement (USMCA).
Iyi misoro minshya yari gutuma ibiciro by’imodoka bizamuka cyane, aho imwe ishobora kongerwaho agera kuri $12,000. Ku mpuzandengo, ibiciro by’imodoka muri Amerika biri hafi $50,000, ibi bikaba byari gutuma isoko rirushaho guhungabana, bigasiga ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Mu gihe Amerika itangiye gutekereza kwisubiraho kuri iki cyemezo, Ubushinwa bwo bwatangaje ko butazihanganira imisoro y’inyongera yashyizweho na Trump. Ambasade y’Ubushinwa muri Amerika yanditse kuri X iti: "Niba intambara ari yo Amerika ishaka, yaba iy’imisoro cyangwa iy’ubucuruzi, twiteguye kurwana kugeza ku iherezo."
Ubushinwa bwamaze gufata ingamba zirimo gushyiraho imisoro mishya ku b curuzwa by’ubuhinzi bituruka muri Amerika no kugenzura amasosiyete amwe n’amwe yaho.
Nanone, bwatanze ikirego mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), buvuga ko Amerika inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Isoko ry’imari ku Isi rikomeje guhungabana kubera ibi byemezo, aho FTSE 100 yagabanutse cyane ndetse na S&P 500 ikuraho inyungu zari zabonetse mu minsi ishize zose.
FTSE 100 (Financial Times Stock Exchange 100 Index) ni igipimo cy’imigabane gikurikirana imikorere y’ibigo 100 bikomeye bikorera ku isoko ry’imari rya London Stock Exchange mu Bwongereza. Iki gipimo ni icy’ingenzi mu kumenya uko isoko ry’imari rihagaze muri Burayi, cyane cyane mu Bwongereza.
S&P 500 (Standard & Poor’s 500) na cyo ni igipimo gikomeye gikurikirana ibigo 500 bikomeye muri Amerika. Iki gipimo kigira ingaruka ku isoko ry’imari, aho iyo cyazamutse bigaragaza ubukungu bwifashe neza, naho iyo cyagabanutse bikerekana igihombo cy’abashoramari.
Obigo bikomeye nka Apple, Microsoft, Amazon, Tesla, na Google (Alphabet) biri muri S&P 500, bityo kikaba kimwe mu bipimo bifasha kumenya uko ubukungu bwa Amerika buhagaze.
Nubwo hatarafatwa icyemezo cya nyuma kuri iyi misoro, haracyari icyizere ko Amerika ishobora kugabanya iyi misoro mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi ku isoko ry’imodoka no ku bukungu muri rusange.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO