Polisi yo mu karere ka Chiradzulu yafashe abavandimwe babiri bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 64 bamushinja kwiba ibisheke mu murima wabo. Umuvugizi wa Polisi ya Chiradzulu, Cosmas Kagulo, yatangaje ko abakekwa ari Kingston Keke w’imyaka 35 hamwe na Takwansa Keke w’imyaka 24.
Abo bavandimwe bakekwaho kugirira nabi Jackson Majawa, bakamukubita n’inkoni ndetse n’imihoro kugeza apfuye.
Nk’uko Kagulo yabivuze, ibi byabaye ubwo Majawa yari arimo anyura hafi y’umurima w’abakekwa agana ku murima we. Abakekwa bamukubise ku mutwe, ku maboko ndetse no ku maguru, bituma atakaza ubwenge nk’uko bitangazwa na Face of Malawi.
Abantu bari hafi bahise batabara batwara Majawa ku bitaro bya Mbulumbudzi kugira ngo avurwe.
Nyamara, nyuma yo kubagwa, yaje kugerageza kugaragaza ibimenyetso ko amaze koroherwa ariko akimara gusubira mu rugo, nyuma y’igihe gito, yaje gutakaza ubuzima.
Abakekwa bose bakomoka mu mudugudu wa Nsanja, Polisi ivuga ko iperereza rikomeje ku byabaye ndetse ko hategerejwe ibisubizo byimbitse kuri dosiye yabo.
TANGA IGITECYEREZO