Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church bateguye igitaramo bise 'Mwami icyo wavuze live concert' bazamurikiramo album yabo ya kane y'amajwi. Iki gitaramo kizaba tariki 4 Werurwe 2018 kibere ku Gisozi kuri Bethesda Holy church.
Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo cyabo bazaba bari kumwe na Gaby Irene Kamanzi n'amatsinda atanu akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari yo; Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, Light Gospel choir na Alarm Ministries. Rev Can Antoine Rutayisire ni we uzigisha ijambo ry'Imana.
Gaby Kamanzi yatumiwe mu gitaramo cya Healing worship team
Akandi gashya kazaranga iki gitaramo ni uko Healing worship team bazaba bafata amashusho ya album yabo ya kane. Kugeza ubu imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure nk'uko Healing worship team ibitangaza. Muhoza Budete Kibonke yagize ati: "Imyiteguro ya concert irarimbanije kandi iri kugenda neza kabone n'ubwo akazi kari imbere kadutegereje ari kenshi Imana iduhora hafi izadushoboza bigende neza."
Healing worship team ni itsinda rikunzwe cyane muri iyi minsi
Muhoza Budete Kibonke yakomeje agira ati; "Ikindi n'uko dukomeje gusengera igiterane kugira ngo hazabemo ubwiza bw'Imana. Agashya karimo ni ubutumwa buzumvikana mu ndirimbo 11 tuzaba dufite kuko ntabwo zisanzwe ni agaseke ni ni ubutumwa buzaba buturutse ku Mana bugenewe abazaba mu gitaramo cyacu ndetse n'abari ku isi hose."
Igitaramo Healing worship team igiye gukora
Igitaramo bakoreye kuri Bethesda Holy church mu ntangiriro za 2017 abantu bari benshi cyane
Muhoza Kibonke umutoza w'amajwi wa Healing worship team
UMVA HANO 'BYOSE BYARAKOZWE' INDIRIMBO NSHYA YA HEALING WORSHIP TEAM
REBA HANO 'KARUVALI' YA HEALING WORSHIP TEAM
TANGA IGITECYEREZO