RURA
Kigali

Bobi Wine yagaragaje umubano ukomeye afitanye n'aba-Islam

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/03/2025 11:55
0


Bobi Wine yavuze umubano ukomeye afitanye n'ukwemera kw'idini rya Islamu, ahishura ko yifatanya n'abasengera muri iri dini mu kwiyiriza no mu gihe cya Ramadhan.



Umuhanzi akaba n'Umuyobozi wa National Unity Platform (NUP), Bobi Wine, yatangaje ko afitanye umubano ukomeye n'ukwemera kwa Islam kandi ko yiyemeje kwifatanya n'aba-Islam mu gihe cya Ramadhan. 

Yabigarutseho ku rubuga rwa Facebook, mu gusubiza umwe mu bashyizeho igitekerezo ku byo yari yashyize kuri uru rubuga.

Bobi Wine yavuze ko yibuka neza ko nyina yari umu-Islam. Yanditse ati: "Abo ba-Islam babyaye mama, barandeze, barankunze kandi ubu hafi y'abandinze bose ni aba-Islam".

Mu byo yavuze, Bobi Wine n'ubwo ari umukristu ariko yagaragaje ko abakurikirana ibikorwa bye n'abamurinda benshi ari abayisilamu, akaba avuga ko kwifatanya nabo muri iyi minsi y'igisiboari uburyo bwo kugaragaza urukundo n'icyubahiro ku bantu bo mu idini rya Islam.

Bobi Wine akomeje kwifatanya n'abasengera mu idini rya Islam mu gihe cy'igisibo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND