Korali Ibyiza by’Ijuru yo mu itorero ry’Abadentisiti b’umunsi wa Karindwi rya Rugunga, Intara y'Ivugabutumwa ya Nyamirambo, yateguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana.
Korari Ibyiza by’Ijuru igizwe n’Abasore, Inkumi, Abagabo n’Abagore bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi haba mu Rwanda nahandi yashobora kugera.
Yashinzwe mu mwaka wa 2006, itangirana n’abantu 15. Yakiriwe mu itorero (Yahawe Uburenganzira bwo Kuvuga Ubutumwa mu Ndirimbo) rya Rugunga, intara y'Ivugabutumwa ya Nyamirambo muri 2009.
Kugeza ubu imaze gukora amavuna (Amateraniro) y’Ivugabutumwa yasize habonetse abantu 15 biyegurira Imana.
Muri iryo vuna hatanzwe ibitabo 300, harimo ibitabo by’Intambara ikomeye, igitabo “Ni nde uri mu kuri?” ndetse na Bibiliya, bakaba bafite ibihangano by'indirimbo zabo wasanga kuri shene yabo ya YouTube yitwa "Ibyiza by'Ijuru Choir"
Imaze gukora ingendo z’Ivugabutumwa nyinshi hirya no hino muri iki gihugu. Uyu munsi igizwe n’abaririmbyi 20, ndetse n’abandi banyamuryango bayungamira mu bikorwa byayo bya buri munsi bagera kuri 50.
Korali Ibyiza by'Ijuru igeze kure imyiteguro y'igitaramo kizaba kuwa 08 Werurwe 2025 ku Itorero babarizwaho rya Rugunga riherereye ku Muhanda mushya uturuka mu Biryogo aho bita ku Bisima ugana Rugunga (ni nko muri Metero 650).
Nk'uko twabitangarijwe n'Umutoza Mukuru wa Korali Ibyiza by'Ijuru, Bazatsinda Jacques, muri iki gitaramo bazafatanya na korali Abijuru (Kimihurura), Ambassadors of Christ (Remera), Kugana Yesu (Gahogo) na Hallelua (Gate of Hope-Gisenyi).
Korali Ibyiza by'Ijuru iguhaye ikaze mu gitaramo yateguye cyo gushima Imana
TANGA IGITECYEREZO