Israel Mbonyi Foundation yatangije igikorwa cyo gusanira inzu umuryango utishoboye uba mu murenge wa Ndera,igikorwa kizamara ukwezi kigatwara asaga miliyoni enye z'amanyarwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2018 ni bwo iki gikorwa cyabaye, kibera mu mudugudu wa Buhoro mu kagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo kikaba cyaranzwe n’imirimo y’amaboko irimo kwimura uyu muryango,gucukura umusingi,guconga amabuye,kubumba amatafari n’ibindi byakozwe n’itsinda ry’urubyiruko rugize umuryango Israel Mbonyi Foundation w'abakunzi b'ibihangano by'umuhanzi Israel Mbonyi. Muri iki gikorwa hari hari n'abafundi bapatanye kuzakurikirana ibikorwa by’isana ry’iyi nzu kurinda birangiye.
Buri wese yitangaga mu mbaraga ze
Isima zo gukoresha muri uyu muganda
Hano bacongaga amabuye yo kubakisha
Umuhanzi Israel Mbonyi mu mirimo itandukanye y'imbaraga
Gukata urwondo
Aimable Twahirwa mu gikorwa cyo gucukura umusingi
Bacishagamo bagafata udufoto
Guhuza urubyiruko rungana gutya mu bikorwa nk'ibi ntibiba byoroshye hafashwe amafoto menshi y'urwibutso
Iyi nzu uyu muryango wayibagamo imeze itya mu mujyi wa Kigali
Ubwiherero bwabo ni gutya bwari bwubatse
Israel Mbonyi,Gatsinzi Jean Claude uyobora akagali ka Kibenga n'umukuru w'umudugudu wa Buhoro mu murenge wa Ndera habereye iki gikorwa bashyira ibuye ry'ifatizo kuri iyi nzu
Umuyobozi w'akagali ka Kibenga i Ndera Gatsinzi Jean Claude yishimiye cyane iki gikorwa ndetse anashimira iri tsinda ko ryahisemo kugikorera mu kagali abereye umuyobozi
Aba babyeyi bari kumwe na Israel Mbonyi nibo basaniwe inzu
Ifoto y'urwibutso i Ndera
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO