Kigali

Robinho wakiniye Manchester City na Real Madrid yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda azira icyaha cyo gufata ku ngufu.

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:24/11/2017 12:46
0


Umukinnyi w’umupira w’amaguru Robinho ukomoka mu gihugu cya Brazil yakatiwe n’urukiko rwo mu Butariyani igifungo cy’imyaka icyenda azira icyaha cyo gufata ku ngufu



Ku munsi w’ejo hashize tariki 23 Ugushyingo 2017 nibwo urukiko rw’I Milan mu Butariyani rwakatiye Robinho n’abandi banya Brazil batanu igifungo cy’imyaka icyenda bazira icyaha cyo gufata umukobwa ku ngufu. Uru rukiko rwanategetse Robinho ko agomba guha uyu mukobwa wakorewe icyaha ibihumbi mirongo itandatu by’amayero.

Ibi byaha Robinho na bagenzi be baregwa byakozwe muri Mutarama 2013 mu mujyi wa Milan ubwo bafataga umukobwa w’umunyaAlban w’imyaka 22 bakamuha inzoga nyinshi maze bakamufata ku ngufu mu kabyiniro

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND