Dore uko ibiciro by’ibiribwa bicururizwa mu isoko rya Kigarama Mini market bihagaze n’icyo abacuruzi barivugaho. Inyarwanda.com twasuye iri soko mu kubamenyera ibiciro hato batabahenda.
Muri iki gihe abantu benshi ntibavuga rumwe ku izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko. Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 19 Ukwakira 2017 Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kigarama Mini market ribaye ricumbikiye abimuwe mu isoko rya Karugira mu gihe isoko nyaryo rya Kigarama ritari ryuzura. Iri soko rimaze icyumweru kimwe ritangiye gukorerwamo,abacuruzi ntibari babona inyungu yaryo ariko byibuze ngo bafite icyizere ko izaboneka ugereranyije n'aho bakoreraga.
Avoka imwe iragurishwa 100Frw
Ikilo cy'ibinyomoro kiragurishwa 1000frw naho icy'indimu kiragurishwa 800frw
Ikilo cy'amatunda kiragurishwa 1400frw
Watermelon (soma wotameroni) imwe iragurishwa 1500frw
Ikilo cy'amacunga kiragurishwa 800frw
Inanasi imwe iragurishwa 400frw
Iseri ry'imineke riragurishwa 500frw
Ikilo cy'urusenda kigurishwa 1000frw ariko ni yo ushaka urwa make uraruhabwa naho poivreau (soma puwavuro) imwe ikagurishwa 50frw cyangwa 100frw bitewe n'ingano yayo.
Ikilo cy'ibitunguru bitukura kiragurishwa 600frw naho iby'umweru bikagurishwa 1200frw
Ikilo cya karoti kiragurishwa 500frw ndetse n'icy'imiteja kikagurishwa 500frw
Ikilo cy'intoryi kiragurishwa 400frw naho icy'inyanya 600frw
Umufungo wa dodo ugurishwa 100frw
Ikilo cy'insambaza kiragurishwa 6000frw ariko n'ufite 100frw baramuha
Ifi yumye bayigurisha bitewe n'ingano yayo naho ikilo cy'amabisi kigurishwa 2800frw
Ikilo cy'ifu y'ubugali kiragurishwa 600Frw
Ikilo cy'ibijumba kiragurishwa 300Frw
Ikilo cy'imyumbati kiragurishwa 300Frw
Ikilo cy'amateke nacyo kiragurishwa 300frw
Ikilo cy'igitoki kiragurishwa 300Frw
Ikilo cy'ibirayi kiragurishwa 300Frw
Ku ruhande rw’abaturiye iri soko bo ni ibyishimo kuko kuva imirimo y’ivugururwa rya Kigarama modern market yatangira aka gace kari karasubiye inyuma ku buryo n’abahafite amazu y’ubucuruzi hafi ya yose yari yarafunze ariko kuri ubu akaba yongeye gufungurwa.
Imirimo yo kubaka iri soko rya kijyambere yatangiye mu mwaka w'2012 ihita ihagarikwa rituzuye. Tuganira kuri telephone n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kicukiro bwana Bayingana Emmanuel,yatubwiye ko impamvu yatindije imirimo yo kubaka iri soko ari ibibazo bagiranye na rwiyemezamirimo wari watsindiye kuryubaka bakaba bari bakiri kuburana ariko kuri ubu baramutsinze atwizeza ko mu gihe gito rizasubukurwa.
Aha ni ho iri soko ryari ryarimuriwe mu kagali ka Karugira ariko kubera ari mu manegeka hagoraga abakiliya bahitamo kuba barigaruye hafi y’aho ryahoze ndetse igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kerekana ko hazaterwa ishyamba.
TANGA IGITECYEREZO