RFL
Kigali

P Fla uri muri gereza yashyize hanze indirimbo 'Ibyahishwe' ahishura amabanga ye na Tuff Gang-YUMVE

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:29/09/2017 13:27
2


Kuri ubu P Fla uri kubura igihe gito ngo arangize igifungo cye yashyize hanze indirimbo irimo amabanga ye na Tuff gang



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA P FLA

Nkuko producer Admin yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yaduhaga iyi ndirimbo nshya y'umuraperi P Fla, yadutangarije ko P Fla yamusabye ko yazayishyira hanze ari uko abagize Tuff Gang bongeye kwiyunga. Nyuma rero y'aho Tuff Gang biyunze ndetse bakaba baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise 'For someone', producer Admin nawe yahise yubahiriza icyifuza cya P Fla ashyira hanze indirimbo ye yitwa 'Ibyahishwe'

Image result for P Fla umuraperi INYARWANDA

Kuba P Fla ari muri gereza ntibimubuza kugeza ku bakunzi be ingoma nshya

Iyi ndirimbo nshya ya P Fla igiye hanze nyuma y'iyitwa ‘Amatara yaka’ yakoranye na Pacson ndetse n'indi yitwa 'Nkunda Rap' yashyize hanze agitabwa muri yombi.Twabibutsa ko P Fla yatawe muri yombi tariki ya 13 Ukuboza 2016 akurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, icyaha yakatiwe umwaka wose afunze. Tariki ya 20 Mutarama 2017 ni bwo P Fla yahamijwe iki cyaha n'Urukiko akatirwa umwaka umwe w’igifungo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA P FLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kazungu elie6 years ago
    Asante xana musaza kuruwo muzigo gira usohoke uze wongere usenye tuff yazutse
  • 6 years ago
    Long live P fla





Inyarwanda BACKGROUND