Kigali

MU MAFOTO 100: Paul Kagame yasoreje i Bumbogo muri Gasabo gahunda yo kwiyamamaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2017 0:13
2


Nyuma yo kuzenguruka uturere 29 tw'u Rwanda muri gahunda yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka 30 ari ko ka Gasabo yakirwa n'abaturage benshi cyane bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida.



Gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yabikoreye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo ahari abaturage benshi cyane bari bamwishimiye cyane. Mu ijambo rye, Paul Kagame yasubije abibaza ibizaba nyuma ye igihe azaba atakiri Perezida w'u Rwanda. Yagize ati: 

Mbere ya Kagame ko nta mahoro ahari bakaba barabishimaga, kuki bibaza ibizaba nyuma ya Kagame?. Aho tuvuye n'aho tugeze ubu, tuzi kwihitiramo uko tugomba kubaho. Iyo hagize uwiha uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame icyo agomba gukora, ni wo munsi mpitamo gukora ibinyuranye n'ibyo bavuga, ari ubushize, ari ubu ndetse n'ubuzaza.Twahisemo, nibitugaruka tuzahangana nabyo, kuko ni twe n'ubundi bigarukaho. Iki gikorwa cyo guhitamo abayobozi, inshingano umuyobozi afite. Umuyobozi ni we uterwa imijugujugu y'abo ayobora, mu gihe tukiri kumwe ntayizabageraho.Tariki 4/08/2018 ni ugutora icyo gipfunsi. Icyo kivuze ni ubumwe bw'igihugu cyacu.

Paul Kagame yakomeje agira ati: 

Ubudasa bwacu, amajyambere yacu, bivuze Abanyarwanda bafite ituze kandi bagirirana ituze, bivuze abikorera bagakora bagateza imbere igihugu cyabo, bivuze imiyoborere myiza, aho umuyobozi abazwa ibyo akora mu nshingano ze, bivuze kugendera hamwe tukihuta tukagera aho dushaka, bivuze kurera neza urubyiruko rukiteza imbere rukanateza imbere igihugu cyacu, bivuze kandi gufatanya k'umugore n'umugabo ndetse no gufatanya n'abaturanyi tugatera imbere mu bufatanye. Bivuze kandi umutekano urambye muri byose. 

Tubibutse ko tariki 3 Kanama 2017 ari umunsi w’amatora ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, naho tariki 4 Kanama 2017 akaba ari umunsi w’amatora ku banyarwanda baba mu Rwanda. 

AMAFOTO Y'UKO BIMEZE I BUMBOGO MURI GASABO


Hari abaturage ibihumbi byinshi cyane

Senderi i Bumbogo mu kwamamaza Paul Kagame

Yahanze udushya mu myambarire mu kwamamaza Kagame

Abaturage ibihumbi n'ibihumbi bo muri Gasabo bateraniye i Bumbogo bakirana urugwiro rwinshi Kagame

Abahanzi mu gususurutsa abari i Bumbogo

Nzovu i Bumbogo mu kwamamaza Paul Kagame

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi iki gikorwa

Ubwo Paul Kagame yari ahageze

Paul Kagame asuhuza abaturage

Paul Kagame aganiriza abaturage bo muri Gasabo

Ange Kagame na we yari ari i Bumbogo

Bishop Innocent Nzeyimana yitabiriye iki gikorwa

Uyu musaza yanze gucikanwa n'igikorwa cyo kwamamaza Kagame

Kwamamaza birarangiye,.. abantu baratashye

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo / Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert7 years ago
    Mbega byiza wee ni uburyohe gusa gusa
  • Jerome7 years ago
    Amafoto meza cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND