Kigali

Ibikoresho byo muri Gym biba biriho umwanda kuruta uba mu bwiherero - Ubushakashatsi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:6/02/2025 17:12
0


Ubushakashatsi bwakozwe na FitRated, nk'uko byatangajwe na Business Insider, bwerekanye ko ibikoresho byo muri Gym (amazu akorwamo imyitozo ngorora mubiri) biba bifite ubwandu bwinshi bw'udukoko kurusha utuba mu musarani.



Ibi byatumye abahanga mu by'ubuzima basaba abakoresha ibikoresho byo muri Gym gukaraba intoki neza mbere na nyuma yo gukora imyitozo, ndetse no gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha.

Ubushakashatsi bwakozwe na FitRated bwakusanyije ingero z'udukoko ku bikoresho 27 byo muri Gym bitandukanye, harimo imashini zo kwiruka (treadmills), amagare yo muri Gym (stationary bikes), n'ibikoresho byo guterura ibyuma (free weights).

lbyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko imashini bakoresha biruka (Treadmills), ari indiri yudukoko kukigereranyo cya 74 ku ijana kurusha imiyoboro y'amazi yo mu musarani rusange.

Amagare yo muri Gym (Exercise Bikes), agira udukoko tungana 39 ku ijana kurusha uturindantoki dukoreshwa basukura ubwiherero.Ibyuma biterurwa muri Gym  (Free Weights), bigira udukoko tungana 362 ku ijana kurusha imisarane ya kijyambere bicaraho.

Abahanga mu by'ubuzima basaba abakoresha ibikoresho byo muri Gym gukurikiza izi ngamba, Gukaraba intoki neza mbere na nyuma yo gukora imyitozo ni ingenzi mu kugabanya ibyago byo kwandura.

Gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha bifasha mu kugabanya ubwandu bw'udukoko. Kwirinda gukora ku isura mu gihe ukora imyitozo bigabanya ibyago byo kwandura indwara. Guhindura imyenda ya siporo nyuma yo gukora imyitozo bifasha mu kugabanya ibyago byo kwandura indwara.

Ubwobushakashatsi bwakozwe na FitRated bwagaragaje ko ibikoresho byo muri GYM bifite ubwandu bwinshi bw'udukoko, abahanga mu by'ubuzima basaba abakoresha GYM gukurikiza ingamba zo kwirinda kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura indwara.


Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko hakenewe isuku nyinshi muri Gym






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND