Ubusanzwe gusabiriza bifatwa nk’ikimenyetso simusiga cyo kuba uri umukene cyangwa se umutindi nyakujya. Gusa siko bimeze kuri Bharat Jain utuye i Mombai mu Buhinde. Yakijijwe no gusabiriza kugeza n’ubu akaba ariko kazi ke ka buri munsi.
Uyu mugabo w’imyaka 55 amaze imyaka
igera kuri 41 asabiriza aho yabitangiye afite imyaka 14 gusa, kugeza ubu akaba
akibikora ndetse abikunze.
Bharat Jain akazi ke ko gusabiriza
agakora amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi, aho afite ahantu habiri
hatandukanye akunda kwicara agasabiriza.
Umuryango wa Bharat Jain
Bharat Jain avuka mu muryango wari
ukennye cyane ku buryo kubona ibintu nkenerwa by’ibanze nk’ibyo kurya nabyo
byagoranaga. Ibi rero byanatumye atagira amahirwe yo kwiga nk’uko
bigenda ku bandi bana.
Yinjiza bingana iki?
Mu myaka 41 ishize, ubuzima bwa
Bharat Jain bwagiye bushingira ku mafaranga yinjizaga binyuze mu gusbiriza. Uyu
mugabo asabiriza amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi nk’uko twabigarutseho,
ndetse ntajya afata akaruhuko kereka wenda yarwaye.
Uyu mugabo, ashobora kinjiza ibihumbi biri hagati ya 2000 na 2500 by’ama-Rupees akoreshwa mu Buhinde (hafi ibihumbi 40 Frw) bitewe n’uko umunsi wagenze.
Ibi bivuze ko Bharat Jain ashobora
kwinjiza asaga Miliyoni y’amanyarwanda avuye mu kwicara ku muhanda agasabiriza.
Umusabirizi yaje kuvamo
umushoramari
Uko Bharat yagendaga yinjiza
amafaranga avuye mu gusabiriza ntabwo yayapfushaga ubusa, ahubwo yayakoresheje
neza ku buryo byamufashije gusezera ku bukene.
Kuri ubu uyu mugabo afite inyubako ebyiri mu mujyi wa Mumbai, zimwinjiriza hafi ibihumbi 500 Frw. Ibi bituma abasha gutunga umuryango we, akanazigamira ahazaza.Umuntungo we ukaba ubarirwa hejuru ya Miliyoni y'Amadolari ya Amerika.
Bharat Jain ntagira ubugugu
Nubwo Bharat Jain yamaze kuba umuherwe, ntabwo
amafaranga ayarya wenyine. Uyu mugabo ajya afata akanya agasura ahantu
hatandukanye hari abantu bafite byinshi bakeneye nko kwa muganga, akagira icyo
afasha abababaye.
Avuga ko ari umugabo ugira ubuntu
n’umutima mwiza, bityo ko adafata ibyo yagezeho nk’impamvu yo kwigwizaho ibntu
bitagize icyo bimariye abanda.
Bharat afite umugore n’abana babiri
b’abahungu bize mu bigo bikomeye mu Buhinde, ndetse uyu muryango ukaba unafite
iduka ricuruza ibikoresho bitandukanye, ryiyongera ku byo twabonye haruguru.
Ibinyamakuru nka India Times bivuga ko umuryango wa Bharat Jain udakunda uyu muco we wo gusabiriza ndetse ngo ntibasiba kumubwira kubireka kuko yamaze gukira, ariko we akababwira ko kwicara ku muhanda agasabiriza ari ibintu bimushimisha cyane.
TANGA IGITECYEREZO