Kigali

Urubyiruko 10 rurimo n'Abanyafurika rukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa bifitiye Isi akamaro

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/02/2025 18:57
0


Bitandukanye n'ibyo buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga abonesha amaso ye muri iki gihe bihabanye cyane n'umuco, hari urubyiruko rufite impano n'ubushobozi budasanzwe rukomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura imbuga nkoranyambaga ahantu ho gusangiza abantu ibitekerezo, guhanga udushya no kwigisha abandi ibibahindurira ubuzima.



Nubwo zifatwa nk’inkota y’amugi abiri ni ukuvuga ko zishobora no gusenya zikangiriza byinshi, ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga ni urubuga rwiza abanyabwenge babyaza umusaruro, zikaba isoko y’amafaranga ku babiteguye neza bakazubaka mu buryo budahonyora amategeko y’abazishinze cyangwa y’ibihugu zikoresherezwamo.

Bitandukanye n’abazikoresha mu bikorwa byo kwishimisha gusa, ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha, hari abazibonyemo amahirwe y’akazi kabinjiriza akayabo, mu buryo utabasha kumva, kandi bwashobokera buri wese wabyiyemeje.

Urugero rwa hafi ni nka Charli D’Amelio wishyurwa miliyoni 17,5$ (arenga miliyari 22 Frw) na TikTok ku mwaka. Kubera gukoresha uru rubuga mu buryo bubyara inyungu kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 20 abarirwa umutungo w'asaga miliyari 40 Frw.

Si TikTok gusa ishobora kuba inkomoko y’amafaranga kuko na Instagram, Twitter na Facebook, byose byabaye imari ishyushye ku bamenye kubibyaza umusaruro, zikiyongera kuri You Tube yo imaze gukiza abatabarika cyane cyane abayimenye rugikubita.

Zimwe mu mbuga nkoranyambaga urubyiruko rukunda gukoresha harimo, Tiktok, Instgram, snapchat n’izindi. Izi mbuga nkoranyambaga bazikoresha mu gushyiraho amafoto yabo ndetse n’amashusho agaragaza ubuzima babayeho bwa buri munsi. Gusa usanga hari n'abazikoresha bamamariza ibigo bikomeye bakishyurwa agatubutse.

Kugeza ubu rero, hari urubyiruko rufite imyaka iri munsi ya 30, rukomeje kugaragaza ubuhanga n'ubushake bwo guhindura Isi binyuze mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakaba bafatwa nk'intangarugero ku rubyiruko rwinshi usanga rukoresha nabi izi mbuga bikarangira ziruroshye mu mabi abangiriza ubuzima.

Dore bamwe mu bari munsi y'imyaka 30 bakomeje kubera urundi rubyiruko icyitegererezo ku Isi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorerwa bifitiye akamaro abatuye Isi muri uyu mwaka wa 2025:

1.     Amina Mohammed – Nigeria, imyaka 28

Amina ni umunyamideli n'umushabitsi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba azikoresha mu guteza imbere ibikorerwaremezo muri Afurika no gushishariza urubyiruko kwihangira imirimo.

2.     Ethan Wang – Singapore, imyaka 27

Ethan ni umuhanga mu by'ikoranabuhanga akaba n'umuvumbuzi, uzwiho gusangiza abamukurikira inyigisho ku bijyanye n'ibigezweho mu ikoranabuhanga n'uburyo bwo guhanga udushya mu bucuruzi.

3. Sofia Rodríguez – Arijantine, imyaka 25

Sofia ni umunyamakuru n'umwanditsi, akaba akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza inkuru zirebana n'uburenganzira bwa muntu, uburinganire nterambere ry'abagore.

4. Liam O'Connor – Irlande, imyaka 29

Liam azwiho gukora ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, abinyujije mafoto n'amashusho asangiza abamukurikira.

5. Zara Ali – Pakistan, imyaka 26

Zara ni umwarimu akaba n'umwanditsi ukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga amasomo ku bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, agamije guteza imbere uburezi mu bihugu bikiri mu nzira y'ajyambere.

6. Lu Marns – Brezil, imyaka 24

Lucas ni umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, uzwiho guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye, ndetse no gushishikariza urubyiruko kwiyakira no kwigirira icyizere.

7. Chloe Dubois - U Bufaransa, imyaka 25

Uyu mukobwa amaze kugira izina rikomeye mu bijyanye no gukora ingendo mu bihugu binyuranye agasangiza iyo nararibonye abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

8. David Miller – Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imyaka 28

David ni umushakashatsi mu by'ubumenyamuntu. Akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza abamukurikira inyigisho zibanda ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no gushishikariza abantu kwita ku buzima bwabo.

9. Fatima Zahra – Maroc, imyaka 27

Fatima ni umunyamideli n'umushabitsi, uzwiho guteza imbere ibikorerwa muri Maroc no gushishikariza abagore kwihangira imirimo no kwigira.

10. Alexei Petrov – Uburusiya, imyaka 9

Alexei ni umuhanga mu by'ikoranabuhanga akaba n'umuvumbuzi. Usanga akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza abamukurikira inyigisho ku bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho n'uburyo bwo guhanga udushya mu bucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND