Ikipe ya Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, umukino wabimburiye iyo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda.
Kuri uyu wa
Kane itariki 6 Gashyantare 2025 ikipe ya Vision FC yakiyiye Gorilla mu mukino w’umunsi
wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino
wabimburiye indi mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Imikino ibanza ya shampiyona yasojwe Rayon Sports ariyo iyoboye.
Vision FC
yakiriye umukino wa none yo yasoje imikino ibanza ari iya 15 n’amanota 12
ibintu byatumye isoreza mu murongo utukura. Ikipe ya Gorilla FC yo yasoje imikino
ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ari iya 5 n’amanota 23.
Ni umukino watangiye ikipe ya Vision FC iri gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru kuko umurundi kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku munota wa 18.
Ikipe ya Gorilla
nayo ikimara gutsindwa igitego yahise ikora iyo bwabaga maze ibona penaliti
yatsinzwe neza na Rutonesha Hesborn ku munota wa 37 n’uko igice cya mbere
kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya
kabiri amakipe yombi yagarukanye gahunda yo gutsinda. Vision FC yagarukanye
imbaraga zidasanzwe iyobowe n’abakinnyi nka Mussa Esenu, Ganijuru Ishimwe Elie
bakomeza gukorana imbaraga zidasanzwe ari nako ku ruhande rwa Gorolla FC
abakinnyi nka Irakoze Darcy, Mussa Omar nabo baguma kuba ibamba.
Ku munota wa
69 ikipe ya Gorilla FC yabonye amahirwe ya kufura maze Rutonesha Hesborn
ayitera neza umuzamu wa Vision FC Michael Rutaaya abura aho umupira unyuze naho
wari wamaze kujya mu izamu, maze Vision FC Itangira kujya ku gitutu cyo
kwishyura igitego.
Igitego cya kabiri cya Gorilla FC ni nacyo cyasoje umukino maze iba yegukanye intsinzi. gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Gorilla FC byatumye irara ku mwanya wa gatatu n'amanota 26 mu gihe Vision FC yatsinzweyagumye ku mwanya wa 15 n'amanota 12.
Gorilla FC na Vision FC ni zo zafunguye imikino yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda
Abakinnyi ba Vision FC bari kwishimira igitego rukumbi babonye mu mukino
TANGA IGITECYEREZO