Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko mu gukora ingengo y’imari batagendera ku nkunga ya USAID bityo bakoze ingengo y’imari ikubiyemo byose kandi ko bategereje umwanzuro wa USAID nyuma y’amezi atatu.
Ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihagarariwe n’Ikigo cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), basinye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 48.6 z’amadolari y’Amerika (angana na 67,845,600,000 Frw ni ukuvuga hafi Miliyari 68 z’amafaranga y’u Rwanda).
Aya mafaranga ni igice cy’amasezerano y’imyaka itanu, aho USAID yiyemeje gutanga Miliyoni 643.8 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyari 900 z'amafaranga y'u Rwanda [898,744,800,000 Fw], kugira ngo ifashe u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.
Ayo masezerano yasinywe mu nyandiko yitwa Development Objective Grant Agreement (DOAG) akaba yarashyizweho umukono na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse na Ms. Leslie Marbury, Umuyobozi wa USAID/Rwanda.
Mu gihe aya masezerano yaganaga ku musozo, Donald Trump yatangaje umushinga wo guhagarika inkunga zatangwaga muri gahunda ya USAID akaba ari n’umushinga yari yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko ntiwabasha kugerwaho.
Nk’uko benshi bari bazi akamaro USAID ifite mu Rwanda, Minisitiri Murangwa Yusuf ubwo yasobanuriye Abadepite ko iki cyemezo cyo guhagarika USAID cyatekerejweho ndetse hakorwa ingengo y’imari idashingiye kuri izo nkunga kuko n’ubundi ziza zijya mu mishanga bityo zitashingirwaho mu gukora ingengo y’imari.
Minisitiri yagize ati “Icya mbere navuga ni uko nta amafaranga ya USAID anyura mu ngengo y’imari. Amafaranga ya USAID ni amafaranga y’imishinga USAID ikora mu buryo bw’ako kanya n’ibindi bigo byigenga cyangwa bitegamiye kuri leta.
Ubu nibwo byatangajwe ko USAID ibaye ihagaritswe amezi atatu ariko nyuma y’amezi atatu bazongera batumenyeshe neza uko bazakorana n’ibihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Navuga ko muri aya mezi atatu turi kubireba neza cyane ngo turebe icyuho byateza baramutse badakomeje.”
Kuir uyu wa Gatatu kandi Minisitiri Murangwa Yusuf yabwiye abadepite ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 izava kuri Miliyari 5690,1 Frw, ikagera kuri Miliyari 5816,4 Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.
Yashimangiye ko mu kuvugurura umushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025, hashingiwe ku ngamba zo gukomeza kuzahura ubukungu no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ati “Isaranganywa hagati y’ibikorwa n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza n’ibizakenerwa mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.”
Kugeza aka kanya, ingengo y’imari yateganyijwe ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yasobanuye ko mu ngengo y'imari ikorwa buri mwaka hatagenderwa ku mfashanyo za USAID
TANGA IGITECYEREZO