Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye amasezerano n’abategura ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy hagamije ko urubyiruko rwiyumvamo impano zo gusetsa batezwa imbere kandi bagashyigikirwa mu nguni zose z’ubuzima, ndetse no gususurutsa abanya-Kigali muri rusange.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, hagati ya Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ndetse na Fally Merci utegura ibi bitaramo by’urwenya binyuze muri kompanyi yashinze ya CIM (Comedy Is Mine).
Fally Merci yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano azajya avugururwa buri mwaka, kandi ko bitaye cyane ku kurebera hamwe uko bateza imbere abanyarwenya, kandi n’abanyamujyi bagasusuruka binyuze muri ibi bitaramo.
Ati: “Muri rusange aya masezerano agamije kuzamura abanyempano batandukanye cyane cyane abanyarwenya noneho no gutuma abanyamujyi barushaho kwidagadura muri Kigali icyeye, kandi bazi neza ko ibitaramo igihe biri bubere, ku buryo bahura bagamije kwidagadura.”
Fally Merci yavuze ko buri nyuma y’umwaka umwe, impande zombi zizajya zongera guterana kugirango harebwe niba ibyo bavuganye biri gushyirwa ku murongo. Ati: “Ni amasezerano y’igihe kirekire, ariko azajya arebwaho buri mwaka kugira ngo turebe niba tubirimo neza twese.”
Gen-Z Comedy ni urukurikirane rw'ibitaramo by'urwenya byatangijwe na Ndaruhutse Fally Merci mu mwaka wa 2022. Ibi bitaramo byabaye ikimenyabose mu Rwanda, bikaba biba kabiri mu kwezi, bigamije gususurutsa abakunzi b'urwenya no guteza imbere impano z'abanyarwenya b'imbere mu gihugu no mu karere.
Igitaramo cya mbere cya Gen-Z Comedy cyabaye ku itariki ya 24 Werurwe 2022, kibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center mu Rugando.
Nyuma yo kubona ko ahaberaga ibitaramo hatakijyanye n'ubwinshi bw'abitabira, abategura Gen-Z Comedy bimuriye ibitaramo muri Camp Kigali kugira ngo bakire abantu benshi kandi neza.
Gen-Z Comedy yagiye itumira abanyarwenya n'abahanzi batandukanye, harimo: Alex Muhangi: Umunyarwenya ukomeye wo muri Uganda, washyizeho imikoranire na Gen-Z Comedy mu rwego rwo guteza imbere urwenya mu karere.
Chipukeezy: Umunyarwenya w'icyamamare muri Kenya, witabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 23 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.
Orchestre Impala na Butera Knowless: Aba bahanzi b'inararibonye mu muziki nyarwanda batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyo ku wa 26 Ukuboza 2024, cyabereye muri Camp Kigali.
Fally Merci, washinze Gen-Z Comedy, afite intego yo kugeza ibi bitaramo ku rwego rw'akarere, aho ateganya gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n'u Rwanda no guteza imbere impano z'urubyiruko mu bijyanye n'urwenya.
Ibitaramo
bya Gen-Z Comedy bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
nka Camp Kigali, kandi byitabirwa n'abantu benshi bashaka gususuruka no
kwishimira urwenya rw'abanyarwenya batandukanye.
Meya
w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagiranye amasezerano na Fally Merci utegura
ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Fally
Merci yatangaje ko amasezerano bagiranye n’Umujyi wa Kigali akubiyemo guteza
imbere impano nshya z’abanyarwenya mu bihe bitandukanye
Umujyi wa Kigali washimye imikorere y’ibitaramo bya Gen-Z Comedy, usaba ko bashyigikirwa hagamijwe gususurutsa abanya-Kigali
Ubwo
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yashyiraga umukono ku masezerano
na Gen-Z Comedy
Ubwo
Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yashyiraga umukono ku masezerano
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MEYA DUSENGIYUMVA YIGEZE GUTANGA MURI GEN-Z COMEDY UBWO YARI YATUMIWE
TANGA IGITECYEREZO