Mu gihe igi rikomeje kuba idolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Pennsylvania abajura batwaye amagi asaga 100,000 afite agaciro ka $40,000 (asaga 48,000,000 Frw) mu iduka mu ijoro rimwe.
Ubu bujura bw’amagi buje mu gihe ibiciro byayo bikomeje kuzamuka kubera icyorezo cy’ibicurane by’inkoko, cyateje igabanyuka ry’umusaruro muri iki gihe.
Ibigo bitandukanye bikomeje kuzamura ibiciro, ndetse Waffle House yatangaje
ko igiciro cy’igi rimwe cyongereweho
amafaranga arenga 700 Frw.
Imibare ya leta ya
Amerika igaragaza ko ibiciro by’amagi
byazamutseho 65% mu mwaka ushize, mu gihe Ikigo gishinzwe ubuhinzi
cyatangaje ko mu 2025 bishobora kongera
kwiyongeraho 20%. Kuva mu Kuboza 2023 kugera mu Kuboza 2024, igiciro
cy’ikarito y’amagi cyavuye ku $2.51
kigera ku $4.15, ibintu
byatumye mu maduka amwe n’amwe abura burundu.
Icyorezo cy’ibicurane
by’inkoko cyatangiye mu 2022, kikaba kimaze gukwirakwira mu nkoko, inka ndetse n’andi matungo menshi hirya no
hino muri Amerika. Nubwo iki cyorezo cyibasiye amatungo ku bwinshi, abantu
banduye iyi ndwara bo ni bake cyane.
Ibibazo bikomeje
kwiyongera, aho abaguzi benshi bagaragaza impungenge ko ibiciro by’ibiribwa
bikomeza kuzamuka, by’umwihariko ku mafunguro akenerwa buri munsi nk’amagi.
Mu gihe amagi akomeje kuba idolari muri Amerika, abajura bibye asaga 100,000 mu ijoro rimwe
TANGA IGITECYEREZO