Kigali

Umutesi Winnie uri muri Miss Rwanda 2017 atewe inkeke no kuzimira k’uburere mboneragihugu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2017 16:06
2


Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho rikomeye, abakobwa bahatanira iri kamba uko ari 26 bakomeje kwiyamamaza bavuga imigabo n’imigambi y’ibyo bazakora. Umutesi Winnie we ngo icyo yimirije imbere ni ukongera guteza imbere uburere mboneragihugu mu rubyiruko.



Uyu mukobwa wiyamamarije mu ntara y’Amajyaruguru muri tombora yatomboye numero 24 umubare ari kwiyamamarizaho ndetse ukaba n’umubare bari kumutoreraho. Uyu mukobwa uri muri 26 bahatanira kuza muri 15 bazajya mu mwiherero mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko amahirwe yagize yo kujya muri Miss Rwanda azayabyaza umusaruro yigisha urubyiruko uburere mboneragihugu.

Umutesi Winnie asanga mu Rwanda hari ikibazo cy’urubyiruko rutakimenya byinshi ku bijyanye n’uburere mboneragihugu, ibi rero ngo ni kimwe mu byo agomba kuzagerageza gukora afatanyije n’inzego zinyuranye akaba avuga ko azagerageza kongera imbaraga yigisha urubyiruko ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

miss rwanda

Umutesi Winnie umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda

Njye amahirwe yanjye nagize yo kujya muri Miss Rwanda 2017 nibaza ko nzayakoresha nkangurira urubyiruko kumenya bimwe mu bigize uburere mboneragihugu. Igihugu cyacu ubona ibijyanye n’uburere mboneragihugu bitakitabwaho cyangwa se urubyiruko rutakibyitaho hakenewe izindi mbaraga mu kubyigisha ndakeka arizo njye ngiye gushyiramo ndebe ko hari umusanzu natanga mu kubaka igihugu cyanjye.Umutesi Winnie

Mu gusoza ikiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com, Umutesi Winnie yasabye buri munyarwanda wese kumuba hafi muri aya marushanwa bityo ngo niyegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 bizamufashe gukabya inzozi ze kuko izina rya Miss Rwanda rizamufasha kuzamura imyumvire ya benshi ku burere mboneragihugu.

miss rwanda

Numero 24 muri Miss Rwanda Umutesi Winnie

Umutesi Winnie kimwe n’abandi bakobwa uko bose hamwe ari 26 barahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, aho bamaze kwinjira mu matora aganisha ku ijonjora ry’abakobwa 15 bazajya mu mwiherero uzarangira ku munsi bazatoreraho Miss Rwanda 2017, aha amatora ari gukorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi aho umuntu yandika ijambo Miss agasiga akanya akandika umubare w’uwo ashaka gutora ubundi akohereza kuri 7333.

KANDA HANO UREBE NIMERO Z'ABAKOBWA BOSE BARI MURI MISS RWANDA 2017 UHITEMO UWO UHA AMAHIRWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyota Alston 7 years ago
    Number 24
  • pamella7 years ago
    KBS aba bakobwa barakeye kandi turagushigikiye musaza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND