Umugabo witwa Ukozehasi Jean Nepo utuye mu murenge wa Jali wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yirirwa acuruza anahetse umwana avuga ko umugore we yamutanye akigira mu mwuga w’uburaya yahoze akora na mbere y’uko bashakana nk’umugabo n’umugore.
Uyu mugabo yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko atuye mu nzu y’icumbi mu mudugudu wa Gahinga, akagari ka Muko ko mu murenge wa Jali, akaba atunzwe no kwahira ibyatsi by’imiti, akajya kubibunza abigurisha mu mujyi wa Kigali rwagati.
Ntaterwa ipfunwe no kwirirwa ahetse mu mugongo umwana we w'umukobwa umugore yamutanye
Ndabyuka nkamwuhagira, ngateka ibyo turya nkajya no kumukamishiriza amata, ubundi ngaheka nkajya gushaka imiti yo kwiririrwa ngendana muri Kigali. Umugore yarantaye yisubirira mu buraya kuko niho nari naramukuye; iyi ni imiti ya kinyarwanda, harimo imyanzuranya, intare y’irungu n’ibindi, nibyo bidutunze jye n’uyu mwana wanjye w’umukobwa. Ukozehasi Jean Nepo
Abantu benshi mu mujyi wa Kigali batangazwa n'uyu mugabo
Ukozehasi avuga ko hashize umwaka urenga umugore amutanye umwana w’umukobwa babyaranye, ubu uyu mwana akaba ari mu kigero cy’umwaka umwe n’igice. Uyu mugabo usheshe akanguhe, avuga ko ikibazo afite ari nacyo yagejeje ku nzego z’ubuyobozi, ari uko nta gishoro afite cyo guteza imbere ubucuruzi bw kugira ngo ave ku gucururiza ku muhanda bitemewe. Arasaba kandi ubufasha bwo kubona inzu yaturamo kuko ngo acumbitse.
TANGA IGITECYEREZO