RFL
Kigali

Knowless, Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek bari mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza n’ikimero

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:16/10/2015 15:59
18


Umuhanzikazi Butera Knowless hamwe na Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano, bahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ibyamamare bigaragara neza, Butera Knowless akaba ahatana nk’umuhanzikazi ufite ikimero kandi ugaragara neza mu gihe Miss Sandra na Derek bahatana nk’ibyamamare bikundana bigaragara neza.



Aya marushanwa azatangwamo ibihembo byiswe ASFA Awards azasorezwa muri Uganda muri Kampala Serena Hotel, tariki 12 Ukuboza 2015, aho ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afrika y’Uburasirazuba bizaba bihatana mu byiciro bitandukanye, bitewe n’uko bagaragara neza bakaba banafite ikimero no kuberwa. Abahatana bazatambuka batambagira kuri Red Carpet biyereka abazaba bitabiriye aya marushanwa.

sandra teta

sandra

Miss Sandra Teta n'umukunzi we Derek Sano, umwe muri batatu bagize itsinda rya Active 

Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano wo mu itsinda rya Active, muri aya marushanwa bazaba bari mu cyiciro aho bahatana nk’abakundana bo muri Afrika y’Uburasirazuba bagaragara neza kurusha abandi (East Africa’s Most Stylish Couple) muri iki cyiciro bakaba bari kumwe n’abandi b’ibyamamare nka Diamond na Zari, Ali Kiba na Jokate Mwegelo n’abandi batandukanye.

Knowless Butera

Butera Knowless nawe uri muri bahatanira ibi bihembo, ari mu cyiciro cy’abahanzikazi b’ikimero cyiza kandi baberwa bakanagaragara neza kurusha abandi muri Afrika y’Uburasirazuba (East Africa’s Most Stylish Female Artiste), muri iki cyiciro akaba ari kumwe na Stella Mwangi wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Sheeba Karungi wo muri Uganda na Victoria Kimani wo muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    imirengwe.com
  • imena nono8 years ago
    Knowless nuwambere mubwiza no mukuberwa 100 % a zagitwara ntakabuza ahubwo kubahesha. amahirwe nigute Butera Knowless oyeeeee ,Sandra oyeee ,u Rwanda oyeee
  • Kiki8 years ago
    Ubundi knowless ibyo nibyo bimubereye naho music nugushushanya
  • fifi8 years ago
    Mutwereke amafoto y'aba bahatana na knowless
  • fifi8 years ago
    Mutwereke amafoto y'aba bahatana na knowless
  • Aboubakar8 years ago
    nab nibarushing baraberany
  • Hatangimana Eric Yahya Migy8 years ago
    Icyo Nabwira Kwowless Nabagenzi Be, Muri Eac Kwambara Ukikwiza Nikimwe Mubyattracta Abantu, Aho Nabashije Kugera ,nabonaga Ahanini Biganza Kumuco Cyane Kurusha Ibyaruzungu Cyane Nihabamo Abarundi Niho Bazabibona Cyane,nkahubundi ,rwose Kwowless Muhamahirwe,nubwo Atabawe ,akaba Uwirwanda Haricyo Yaba Agaragaje.Coulaje Mukomereze Aho.
  • odette8 years ago
    Knowless agomba kubakuramo bose ndamushyigikiye.Knowless oyeeeeeeeeee
  • muntampirwa8 years ago
    Tubarinyuma
  • Imfura Pacifique8 years ago
    Boc Barashoboye Kbs
  • 8 years ago
    No less nuwambere perr
  • filewo fils8 years ago
    Butera KMOWLESS niwe wenyine ugaragara mu bwiza mu bahanzi muri east africa NIWE UGIKWIYE RWOSE
  • 8 years ago
    umusirimu
  • 8 years ago
    baracyeye too!!
  • AKARIMUBAVANDIMWE THEONESTE8 years ago
    UMUHANZI BUTERA KNOWLESS NDAMWIFURIZA KWEGUKANA ICYOGIHEMBO.
  • Dusengimana Eliab8 years ago
    butera knowless nkumukobwa nakunze cyane nimwiza kurusha miss sandra.
  • 8 years ago
    oya knowless arabarut bse!
  • Ikuzwe Leoncie8 years ago
    Muraberewe Butera Turagushyigikiye Nkumukobwa Wintwari Uduseruki Watwaye Gumaguma Nikindi Gikombe Uzakizana Turikumwe Ntugire Ubwoba





Inyarwanda BACKGROUND