Umuhanzikazi Butera Knowless hamwe na Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano, bahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ibyamamare bigaragara neza, Butera Knowless akaba ahatana nk’umuhanzikazi ufite ikimero kandi ugaragara neza mu gihe Miss Sandra na Derek bahatana nk’ibyamamare bikundana bigaragara neza.
Aya marushanwa azatangwamo ibihembo byiswe ASFA Awards azasorezwa muri Uganda muri Kampala Serena Hotel, tariki 12 Ukuboza 2015, aho ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afrika y’Uburasirazuba bizaba bihatana mu byiciro bitandukanye, bitewe n’uko bagaragara neza bakaba banafite ikimero no kuberwa. Abahatana bazatambuka batambagira kuri Red Carpet biyereka abazaba bitabiriye aya marushanwa.
Miss Sandra Teta n'umukunzi we Derek Sano, umwe muri batatu bagize itsinda rya Active
Miss Sandra Teta n’umukunzi we Derek Sano wo mu itsinda rya Active, muri aya marushanwa bazaba bari mu cyiciro aho bahatana nk’abakundana bo muri Afrika y’Uburasirazuba bagaragara neza kurusha abandi (East Africa’s Most Stylish Couple) muri iki cyiciro bakaba bari kumwe n’abandi b’ibyamamare nka Diamond na Zari, Ali Kiba na Jokate Mwegelo n’abandi batandukanye.
Butera Knowless nawe uri muri bahatanira ibi bihembo, ari mu cyiciro cy’abahanzikazi b’ikimero cyiza kandi baberwa bakanagaragara neza kurusha abandi muri Afrika y’Uburasirazuba (East Africa’s Most Stylish Female Artiste), muri iki cyiciro akaba ari kumwe na Stella Mwangi wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Sheeba Karungi wo muri Uganda na Victoria Kimani wo muri Kenya.
TANGA IGITECYEREZO