Uwimbabazi Cynthia [Cycy] wabaye Miss Planet International Rwanda 2022, ari kubarizwa mu Bushinwa mu irushanwa ry’ubwiza ritegurwa na World Beauty Congress.
World Beauty Congress ni umuryango mpuzamahanga ufite
amashami mu bihugu birenga 70 ku Isi, utegura amarushanwa
atandukanye arimo ay’ubwiza, imideli, ubuhanzi n’ibindi.
Uyu muryango wongeye gutegura irushanwa ry'ubwiza ryitwa 'Beauty of World 2024'. Umunyarwandakazi Cycy Beauty ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo.
Uyu mukobwa afite izina ritari rito mu myidagaduro mu bihugu birimo u Rwanda na Kenya aho asigaye akunda gukorera.
Mu kiganiro na inyaRwanda Cycy yagize ati: ”Turi mu
marushanwa y’ubwiza hano mu Bushinwa yitabiriwe kuri iyi nshuro n’abantu
barenga mirongo 45.”
Nk'uko uyu mukobwa yabitangaje, bageze mu Bushinwa tariki
ya 19 Nzeri 2024. Bamaze gukora ibikorwa bitandukanye bigendana n’irushanwa
rizasozwa ku wa 30 Nzeri 2023.
Aya ni amahirwe azageza benshi mu bitabiriye aya marushanwa
ku gutangira kubona Kompanyi bakorana na zo mu bikorwa
byo kwamamaza n’ibindi.
Cycy Beauty uri muri iri rushanwa yabaye Miss Planet Interantional Rwanda 2022. Ari mu bakobwa bagiye bitabazwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.
TANGA IGITECYEREZO