RFL
Kigali

Cycy yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza riri kubera mu Bushinwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2024 18:21
0


Uwimbabazi Cynthia [Cycy] wabaye Miss Planet International Rwanda 2022, ari kubarizwa mu Bushinwa mu irushanwa ry’ubwiza ritegurwa na World Beauty Congress.



World Beauty Congress ni umuryango mpuzamahanga ufite amashami mu bihugu birenga 70 ku Isi, utegura amarushanwa atandukanye arimo ay’ubwiza, imideli, ubuhanzi n’ibindi.

Uyu muryango wongeye gutegura irushanwa ry'ubwiza ryitwa 'Beauty of World 2024'. Umunyarwandakazi Cycy Beauty ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo.

Uyu mukobwa afite izina ritari rito mu myidagaduro mu bihugu birimo u Rwanda na Kenya aho asigaye akunda gukorera. 

Mu kiganiro na inyaRwanda Cycy yagize ati: ”Turi mu marushanwa y’ubwiza hano mu Bushinwa yitabiriwe kuri iyi nshuro n’abantu barenga mirongo 45.”

Nk'uko uyu mukobwa yabitangaje, bageze mu Bushinwa tariki ya 19 Nzeri 2024. Bamaze gukora ibikorwa bitandukanye bigendana n’irushanwa rizasozwa ku wa 30 Nzeri 2023.

Aya ni amahirwe azageza benshi mu bitabiriye aya marushanwa ku gutangira kubona Kompanyi bakorana na zo mu bikorwa byo kwamamaza n’ibindi.

Cycy Beauty uri muri iri rushanwa yabaye Miss Planet Interantional Rwanda 2022. Ari mu bakobwa bagiye bitabazwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo  ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Cycy Beauty arasaba Abanyarwanda gukomeza gukurikira iri rushanwa bamutera inkunga ku mbuga nkoranyambaga ze n'izi rushanwa ku mafoto yose arimoIri rushanwa mpuzamahanga ryitabiriwe n'abakobwa baturutse mu bihugu birenga 45 birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika Cycy Beauty ari kumwe na bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa ry'ubwiza riri kubera mu Bushinwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND