N’ubwo yabuze nyina akiri muto, Alpha Rwirangira yagaragaje uburyo n’ubwo yarezwe n’umugore utaramwibarutse atigeze agira icyo amuburana amushimira cyane uburyo yamureze.
Mu magambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Alpha Rwirangira yagaragaje neza ko atigeze amenya nyina wa mubyaye kuko yitabye Imana akiri muto, gusa amwereka ko n’ubwo yagiye, abana be babonye nyina wa kabiri kandi ko yamubereye aho atari, akamurerera neza.
Rwirangira yagize ati “Sinigeze ngira amahirwe yo kubona cyangwa gukurira hafi ya mama wambyaye… Iyaba yarari hano ngo arebe ibyo Imana yakoze, Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro. Gusa Imana yampaye umugisha impa uyu mubyeyi mwiza, Getrude Rucibigango, wanyigishije byinshi ndetse akanankorera byose umubyeyi yakorera umwana we mu buzima.”
Aya ni yo mbagambo yanditse, ashimira uyu mubyeyi wamureze
Rwirangira kandi yakomeje anahamya ko ubumuntu n’ubugiraneza bwe abufiteho ubuhamya bukomeye ko atabuga ngo aburangize, ati “Ni ubuhamya burebure, sinabasha kubuvuga mu gika kimwe. Gusa mu magambo make ndagira nti ‘Warakoze, Imana ihe umugisha umutima wawe. Twe abana bawe twese twigiye byinshi mu bikorwa byawe. Ndagukunda cyane.”
Asoza amagambo ye Alpa yavuze ko uko yakuze yabyigiyemo byinshi ndetse ko yifuza ko benshi bamwigiraho kudacika intege, ati “Igitabo cyanjye kirimo kwandikwa kandi ndetse hazakorwa na documentary (inkuru ndende ibisobanura) kugira ngo benshi bayigireho kudatakaza icyizere. Ibi ndabibamo nk’umuhamya wabyo.”
Alpha Rwirangira ahamya ko ibyo yagezeho byinshi abikesha uyu mubyeyi akamusabira imigisha ku Mana
Si uyu mubyeyi gusa kandi ashimira kuko mu minsi yashize, Alpha Rwirangira yanditse ashimira se ahamya ko yanamubereye icyitegererezo mu buzima
Alpha Rwirangira, azwi cyane nyuma yo kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2 ndetse akaba aheruka kuvugwa cyane nyuma yo gutandukana no kubyarana n’uwari umukunzi we Miss Esther.
Reba hano indirimbo ya Alpha Rwirangira nshya yise ‘KATARINA'
TANGA IGITECYEREZO