RFL
Kigali

Premier League: Arsenal yagaruriye icyizere kuri Tottenham Hotspur

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/09/2024 17:17
0


Ikipe ya Arsenal yari yatangiye gushidikanywaho yafaruye icyizere mu bafana bayo itsinda Tottenham Hotspur igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa Kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda kuri Tottenham Hotspur Stadium.

Watangiye ikipe ya Tottenham Hotspur yari mu rugo iri hejuru ndetse mu minota 5 ya mbere yashoboraga kuba yabonye igitego bijyanye n'uburyo yarataga nk'aho imbere y'izamu Son Heung-Min yahaye umupira mwiza Dejan Kluseviski arekuye ishoti David Raya aratabara.

Ku munota wa 12 Tottenham Hotspur yongeye kurata igitego ku mupira wari utakajwe na bamyugariro ba Arsenal ufatwa na Dominic Solanke ari mu rubuga rw'amahina gusa atinda kurekura ishoti birangira William Saliba atabaye.

Ikipe ya Arsenal nayo kunyuzamo igakina ndetse inarema uburyo imbere y'izamu nk'aho uwitwa Gabriel Martinelli yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw'amahina asigaranye n'umunyezamu, arekura ishoti ariko Vicario aba ibamba arikuramo.

Umukino wakomeje gukinwa ubona harimo guhangana cyane bigatuma habaho gukora amakosa menshi ari nabyo byatumye mu gice cya mbere gusa hatangwa amakarita 7 y'imuhondo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya Kabiri nabwo Tottenham Hotspur yaje yiharira umupira ndetse ikanarata uburyo imbere y'izamu nk'aho Brendan Johnson yazamuye umupira mwiza Van de Ven ashyiraho umutwe gusa David Raya aratabara.

Ku munota wa 64 Arsenal yaje gufungura amazamu kuri koroneri yari izamuwe neza na Bukayo Saka, umupira uragenda usanga Gabriel Maghalhaes ashyiraho umutwe uhita mu nshundura.

Nyuma y'uko Tottenham Hotspur itsinzwe, umutoza wayo Ange Postecoglou yakoze impinduka mu kibuga akuramo Rodrigo Bentacur na Brendan Johnson, hajyamo Pape Matar Sarr na Wilson Odobert.

Tottenham Hotspur yashatse igitego cyo kwishyura birangira kibuze Arsenal yegukana amanota 3 itsinze igitego 1-0.

 Iyi kipe y'Abarashi yahise ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 10.


Gabriel Martinelli yishimira igitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND