RFL
Kigali

Umuhanzi Tito Jackson akaba n'umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2024 10:45
0


Umuhanzi Tito Jackson wari ukomeye mu njyana ya 'R&B' akaba n'umuvandimwe w'icyamamare Michael Jackson bahoranye mu itsinda rya 'The Jackson 5' yitabye Imana ku myaka 70 y'amavuko.



Toriano Adaryll 'Tito' Jackson, yari umuhanzi umwanditsi w'indirimbo ndetse akaba n'umuhanga mu gucuranga gitari. Ni umwe mu bashinze itsinda rya 'The Jackson' ryarimo na Michael Jackson hamwe n'abandi bavandimwe babo barimo Jackie, Jermaine, Marlon bose bitwa 'Jackson' ari naryo zina ry'umuryango wabo.

Amakuru y'urupfu rwa Tito Jackson yatangajwe  n'inshuti y’igihe kirekire y’umuryango wa ba Jackson wahoze anashinzwe ibikorwa byawo, Steve Manning, aho wabwiye Entertainment Tonight ko nyakwigendera yitabye Imana  kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.

Ayo makuru yemejwe kandi kuri Instagram n’abahungu be batatu, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo bigeze kuba bafite itsinda rya muzika rya '3T' mu myaka ya 1990.

Banditse bati: “Turatunguwe kandi dushengutse imitima”, bongeraho bati: “Data yari umugabo mwiza wita ku bantu bose”. Bongeraho ngo “Azakumburwa cyane…Nimukomeze kwibuka gukora ibyo data iteka yigishaga, ‘gukundana’.”

Itsinda rya 'Jackson 5' Tito yamamariyemo, ryashinzwe mu 1964 ndetse ryagurishije ku Isi kopi zirenga Miliyoni 150 za muzika yabo.

Ryamamaye cyane mu ndirimbo nka 'ABC, The Love You Save na I Want You Back'.

Mu 1980, aba bavandimwe bashyiriweho inyenyeri mu muhanda uzwi nka Hollywood Walk of Fame mu mujyi wa Los Angeles, kandi mu 1997 bashyizwe muri Rock and Roll Hall of Fame.

Kugeza mu mpera z’ukwezi gushize Tito yari akirimba muri Jackson 5 aho yanagaragaye mu gitaramo Fool in Love Festival i Hollywood Park Grounds muri California.

Tito yari uwa gatatu mu bavandimwe icyenda barimo n’abagore Janet na LaToya Jackson. Uretse muzika mu itsinda,yanakoze muzika ya Blues ku giti cye.

Ni we wa nyuma mu bavandimwe be wagize indirimbo bwite ku rutonde rw’izikunzwe cyane rwa Billboard charts mu 2016, iyo ni Get It Baby.

Umuhanzi Tito Jackson yitabye Imana ku myaka 70 y'amavuko

Tito yamamaye mu itsinda rya 'Jackson 5' yabanagamo n'abavandimwe be barimo Michael Jackson

Ifoto ya nyuma ya Tito na Michael bafashe mbere y'uko yitaba Imana mu 2009

Tito arikumwe na Michael Jackson bakiri bato mbere y'uko Michael yibagisha uruhu akigira umuzungu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND