RFL
Kigali

Meddy yasabye abantu gusengera amatora ya 2024 muri Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2024 13:25
0


Ngabo Medard Jobert [Meddy] usigaye uhuza umuziki n’ivugabutumwa yasabye abantu gusengera amatora yegereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko yizera ko hari byinshi azangiza mu mibereho y’ikiremwamuntu.



Tariki ya 05 Ugushyingo 2024, hateganijwe amatora asobanuye byinshi mu buzima bw’Isi muri rusange.Akaba ari amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakandida bahagarariye amashyaka akomeye y’aba Demokarate n’aba Repububike aribo bahabwa amahirwe.Abo ni Kamala Harris na Donald Trump baherutse no kwesurana mu kiganiro mpaka.

Umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka igera muri 15 abarizwa muri iki gihugu yagize icyo ayavugaho.

Meddy  yagize ati”Buri kimwe cyari cyaravuzwe ko kizaba mu buyobozi bwa Trump cyabaye Biden ari we uyoboye.”

Agaragaza ko abanyamerika bahugijwe n’ibiva mu itangazamakuru kurenza ibyo babonesha amaso.Asaba abantu gukanguka bakarebera ibintu mu ishusho birimo.Yongeye kandi gusaba amasengesho ku matora yegereje.

Ati”Dukeneye gusengera amatora ya 2024 yegereje. Kuko nizera ko azangiza imibereho ya muntu.”

Yongeraho ati”Musengere amahoro y’Imana kuba ariyo yiyoborera mu izina rya Yesu.”

Meddy atangaje ibi nyuma y’igihe gito umushumba wa Kiliziya Gatolika agaragaje ko nta mukandida ubikwiye Amerika ifite.

Papa Francis yagaragaje ko yaba Kamala na Trump bose ari babi, icyo bizasaba ari uguhitamo umubi gake.

Mu ngamba za Donald Trump harimo kwirukana abimukira mu gihe Kamala ashyigikiye ibirebana no gukuramo inda.Meddy yasabye abantu kutirengagiza ukuri kw'ibigaragara, akomoza ku kuba Biden na we haribyo atabashije gukora Yasabye abasenga gusabira Isi ku bw'amatora ateganijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ubutumwa bwa Meddy agaruka ku buryo abona ibihe by'amatora Amerika igiye kugeramoMeddy ategerejwe mu gitaramo cy'ivugabutumwa ku wa 29 Nzeri 2024 mu gace ka South Portland ho muri Maine 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND